Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego gutegura ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu inafatanya na bo kuhageza ibyangombwa bizifashishwa muri icyo gikorwa; ariko na none ihatangira ubutumwa bwo kwirinda ibyaha, inakangurira abari aho kugira uruhare mu kubikumira.
Uwo muganda witabiriye na bamwe mu Bayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Abaminisitiri, Abayobozi b’Uturere n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano.
Ibiganiro Polisi yagiranye na bo nyuma y’icyo gikorwa rusange byibanze ku kubakangurira kwirinda amakimbirane, ukwishora mu biyobyabwenge, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, magendu, kunyereza imosoro n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.
Imirimo yakozwe kandi ikomeje gukorwa harimo gutunda amabuye, gusiza no gutunganya aharimo kubakwa ibyo byumba by’amashuri no gucukura umusingi.
Aganira n’abatuye akagari ka Remera, ko mu murenge wa Rugarama bitabiriye umuganda wahabereye wo guhanga bushya ishuri muri aka gace ko mu karere ka Gatsibo, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Eric Kabera yabasabye kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose.
Yababwiye ati,"Amakimbirane, icyo yaba ashingiyeho cyose adindiza iterambere ry’umuryango kubera ko iyo abantu batumvikana batajya inama ku hazaza heza habo. Na none kandi ateza umutekano muke ku buryo hari n’abavutsa abandi ubuzima."
Abafitanye ibibazo yabagiriye inama yo kubishakira umuti mu bwumvikane; byabananira bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Ubwumvikane buke mu miryango bushobora gutuma abana bahunga iwabo bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi bakanahakorera ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge. Murasabwa kubera urugero rwiza abana."
SP Kabera yasabye kandi abo baturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; aha akaba yarababwiye ko bitera ababinywa uburwayi butandukanye, ubukene no gukora ibyaha bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ubutumwa bwo kwirinda ibyaha ni bwo Polisi mu tundi turere yatanze nyuma yo gufatanya n’abaturage ndetse n’izindi nzego gutegura ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri no kuhageza ibyangombwa nkenerwa.
Kinyarwanda
English











