Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yigishije abanyeshuri ba E.S. Mukingi ibijyanye na “Ndi umunyarwanda”

Umupolisi ushinzwe guhuza abaturage mu karere ka Ruhango Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru  yigishije abanyeshuri barenga 600 bo mu ishuri ryisumbuye rya Mukingi ho mu karere ka Ruhango gushyira imbere ubunyarwanda no kwirinda icyo aricyo cyose cyabateza umwiryane.

Ibi akaba yabibabwiye kuri uyu wa kane taliki ya 9 ukwakira/2014 munama yabereye muri kigo cy’ishuri Ruhango mu kagari ka Kamusenyi mumurenge wa Byimana.

Iyi nama kandi ikaba yari yanitabiriwe n’abayobozi b’ikigo ndetse n’abandi bakozi bacyo

IP Angélique Abijuru yagize ati “uwo ari  we wese ushyira imbere ubunyarwanda ntashobora kwanga igihugu cye,ntiyishora mubiyobyabwenge ,mubitekerezo,munyigisho ndetse no mubikorwa bibi.ikindi kandi nk’’intego nyamukuru z’igihugu tugomba kuba urumuri kandi tukarinda amacakubiri mubanyarwanda”

Yongeye kubahamagarira kugira umutima ukunda igihugu kandi bakamenyesha byihuse icyo aricyo cyose bakeka ko cyahungabanya umutekano wabo
IP Abijuru yakomeje abwira abanyeshuri kwibanda kumasomo yabo bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma imbere habo haba habi.

Sylvatore Niyigaba Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya E.S. Mukingi yashimiye polisi ku nama yabagiriye agaragaza ko ari ingenzi mu gutegura abaturage b’ejo hazaza.