Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’igihugu yifatanyije n’ abaturage b’ akarere ka Nyanza mu muganda

Polisi y’ igihugu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri, yifatanije n’abaturage  b’ umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu gikorwa cy’ umuganda ngaruka kwezi.

Iki gikorwa cyaranzwe no gusibura umuhanda muri uwo murenge ndetse no gusiza ibibanza 4, Polisi y’igihugu izubakiramo amazu azatuzwamo imiryango 4 y’abantu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Munyentwari Alphonse, umuyobozi w’intara y’amajyepfo, yashimye Polisi y’igihugu uruhare igira mu bikorwa by’ iterambere ry’igihugu by’umwihariko ndetse n’ umutekano muri rusange.

Yasobanuriye abari bitabiriye iki gikorwa, akamaro k’umuganda ababwira ko, ari igikorwa kigamije kwiyubakira igihugu kandi bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

Bwana Munyentwari yakanguriye abaturage b’akarere ka Nyanza kandi kubumbatira ibyo akarere kamaze kugeraho ndetse bakanaharanira gukomeza kwitabira n’ibindi ibikorwa bya leta by’iterambere.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuye ko Polisi iha agaciro iterambere ry’ abaturage nka bumwe mu buryo buhamye bwo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye mu gihugu.

CGP Gasana yagize ati, “Ntabwo umutekano Wabasha kugerwaho mu gihe hari abantu bakiri mu bucyene, ndetse nta nubwo iterambere ryashoboka nta mutekano. Niyo mpavu nka Polisi dushishikajwe no gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’ abaturage.”

Nkuko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda abitangaza ngo, amazu azubakirwa abacikacumu muri uyu murenge, azaba amaze kuzura  mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2015.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police, Damas Gatare yavuze ko Polisi y’igihugu yahisemo gukorera umuganda mu murenge wa Busasamana kugira ngo ikomeze ibikorwa byo kubakira abatishoboye nkuko yari yarabitangiye mugihe gishize.

Ndahiro David, umuturage utuye mu mudugudu wa Kiberinka mu murenge wa Busasamana, yashimye Polisi y’ igihugu yaraje kwifatanya nabo mu gikorwa cy’umuganda.

Yavuze ko biteguye kuzacyira neza no gufatanya nabagenzi babo bazatuzwa muri ayo mazu igihe azaba amaze kuzura.

Polisi y’u Rwanda isanzwe igira uruhare no mu bindi bikorwa by’iterambere birimo gutera ibiti aho kugeza ubu imaze gutera ibiti ku buso bungana na hegitari 300 mu gihugu hose.

Polisi y’igihugu kandi ikaba igira uruhare muri gahunda ya leta ya gira inka mu nyarwanda, ndetse no bikorwa by’ubuvuzi bitandukanye.