Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’igihugu yatangije Ishami rishinzwe kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’imiti y’imyiganano ndetse n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge

Ibi n’ibyagarutsweho mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 2, ajyanye no kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ imiti n’ibicuruzwa bitemewe n’amategeko.

Aya mahugurwa yasojwe none tariki ya 6 Gashyantare, yaberaga ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yateguwe na Polisi ku bufatanye na Polisi Mpuzamahanga Interpol, Polisi Mpuzamahanga ikaba yaratanze inzobere zatanze amasomo kubari bitabiriye aya mahugurwa.

Aya mahugurwa, akaba yaritabiriwe n’abantu 27, barimo abapolisi, abakozi ba Minisiteri y’ubuzima, iy’ubukungu, iy’ubuhinzi, iy’ubutabera, urugaga rw’abikorera, ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta ndetse n’icy’ubuziranenge.

Asoza aya mahugurwa, umuyobozi w’ Ishami rya Polisi Mpuzamahanga, rikorera  muri Polisi y’ u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Tony Kuramba,  yavuze ko, gushyiraho iri Shami rirwanya imiti n’ ibicuruzwa bitemewe n’amategeko, biri muri gahunda ya Polisi y’igihugu, yo kurwanya no gukumira ikintu icya aricyo cyose cyabangamira ubuzima ndetse n’umutekano w’abatuye mu gihugu.

Yagize ati, “Polisi yiteguye kandi ishishikajwe no gutangiza mu minsi ya vuba iri shami no kuriha imbaraga kugira ngo ribashe kurwanya no gukumira ibi bicuruzwa bitemewe n’amategeko.”

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda, yashyize imbaraga mu gukorana n’izindi Polisi zaba, izo mu karere no ku isi, dore ko bene iyi mikoranire inatanga umusaruro mu bijyanye no kurwanya ibyaha ndengamipaka nk’ icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, iyibwa ry’ imodoka n’ibindi.

Yashimiye Polisi Mpuzamahanga, uruhare n’ubwitange bwayo mu nzira yo gushyiraho iri shami.

Bruno Manin, umwe mu bariumu batanze amasomo muri aya mahugurwa, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa we avuga ko, ari ingenzi mu kurushaho guhangana n’ibi byaha.

Yagize ati, “Biranshimishije ndetse ndanatunguwe kubona abakozi b’inzego zitandukanye, bahurira hamwe bagamije gushaka igisubizo kigamije kurengera abene gihugu.”

Iri shami rizaba rishinzwe kurwanya ibintu byose by’ibyiganano kandi bitujuje ubuziranenge  birimo imiti ivura abantu,amavuta yo kwisiga, ibyuma by’ikoranabuhanga, imiti yica udukoko, ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa n’ibinyobwa.

Ingingo ya 377 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese ukora icyaha cy‟iyigana, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ingingo ya 382 yo ivuga ko, umuntu wese udandaza ibintu byiganywe, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

Polisi y’u Rwanda, mu kwezi k’ Ukuboza,umwaka ushize, yakoze umukwabu wiswe “FAGIA Operation”, uyu mukwabu wakorewe mu mugi wa Kigali, ukaba warafashe ibicuruzwa by’ibyiganano birimo, ibinyobwa, amavuta yo kwisiga, ibiribwa, imiti ivura abantu. Ibi byose bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda arenga miriyoni cumi n’enye.