Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’igihugu yasezeranije inkunga mu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru mu murenge wa Gikomero

Polisi y’u Rwanda yasezeranije inkunga umurenge wa Gikomero, mu gikorwa cyo gutanganya ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri uyu murenge.

Iki gikorwa kiri muri gahunda isanzwe  ya Polisi y’u Rwanda yo gufasha iterambere ry’imikino mu Rwanda.

Iyi nkunga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yayitanze ejo atriki ya 18 Nyakanga, ubwo Polisi yari yifatanije n’abaturage b’akarere ka Gasabo mu murenge wa Gikomero, mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wabereye mu kagali ka Munini, uyu muganda ukaba waranzwe no gusiza ikibanza k’ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Iki gikorwa cy’umuganda udasanzwe cyateguwe n’urubyiruko, kikaba kandi kigamije gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu mwiherero uherutse guhuza urubyiruko.

Umwe muri iyi myanzuro ukaba wari ugutunganya no gusana ibibuga by’umupira w’amaguru nibura muri buri kagali mu Rwanda hose.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, wari witabiriye iki gikorwa yashimiye urubyiruko rw’u Rwanda kuba rwarafashe iyambere rushyira mu bikorwa gahunda za leta z’iterambere.

Minisitiri Gasinzigwa yagize ati, “Leta ifasha gahunda  z’urubyiruko dore ko aribo musemburo w’iterambere. Umukuru w’igihugu cyacu atega amatwi ndetse akanaha agaciro ibitekerezo by’urubyiruko. Hari byinshi rero bibategerejweho mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere igihugu.”

Yashimye kandi inzego z’umutekano kuba ziri ku isonga mu gufasha no guteza imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage cyane cyane abatishoboye. Akaba yakomeje kandi ashima igikorwa cyakozwe na Polisi y’u Rwanda cyo guteza imbere siporo mu murenge wa Gikomero.

Minisitiri Gasinzigwa, yakomeje agita ati, “Bene ibi bikorwa n’iby’agaciro gakomeye, mwebwe abatuye uyu murenge cyane cyane urubyiruko mugomba ku bibyaza umusaruro kandi muzirikana gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi, ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha.”

Yunzemo agira ati, “Abanyarwanda twese turishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu, dufite umutekano, amashuri kuri bose n’ ubuvuzi bwegerejwe abaturage. Iyo umunyarwanda afite ibi byiza byose  ndetse n’ibindi bitandukanye, ikiba gikenewe n’ukugira ibibuga byidagadurirwaho ndetse bene ibi bikorwa bikagezwa mu tugali twose mu gihugu.”

Yakomeje avuga kandi ko nubwo mu Rwanda hari umutekano ugaragarira buri wese, ko abantu batagomba kwirara kubera ko hashobora kuba hari bamwe mu bantu bafite ibitekerezo bibi byo gushora urubyiruko mu bikorwa  bigamije gusenya ibyo igihugu cyamaze kugeraho.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’ umuryango yasabye ababyeyi n’abayobozi gushyigikira abana kurushaho guteza imbere impano bafite muri siporo zitandukanye.

IGP Gasana yavuze ko Polisi igiye kohereza zimwe mu mashini zayo kabuhariwe, izi mashini zikaba zizafasha mu mirimo yo gukomeza guziza iki kibuga cy’umupira w’amaguru kugeza aho kirangiriye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi yasezeranije kandi gutera inkunga ikipe y’umupira w’amaguru ya Gikomero, ayiha umwambaro (uniform) izajya yambara mu mikino itandukanye.

IGP Gasana yagize ati, “Polisi y’u Rwanda iha agaciro ndetse inashyigikiye politike y’iterambere ry’imikino itandukanye. Iterambere ry’imikino mu Rwanda ribasha kugerwaho kuko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano. Kubera iyi mpamvu tugomba tweswe nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye n’abaturage muri rusange, gukomeza ubufatanye turwanya ingengabitekerezo zose zisenya, ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gusenya iterambere ry’igihugu.

Agaruka ku byishimo byagaragajwe n’abaturage kubera sitasiyo ya Polisi iherutse gushyirwa mu murenge wa Gikomero,  umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagize ati, “Ibikorwa byo gushyira sitasiyo za Polisi mu mirenge yose uko ari 416 mu gihugu cyose kimwe n’ibindi, bikeshwa ubuyobozi bwiza bw’igihugu bufite ikerekezo  burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu  Nyakubahwa Paul Kagame.”

Iki gikorwa cyari kitabiriwe,n’abantu batandukanye barimo bamwe mu bagize inteko ishingamategeko, abayobozi ba Polisi n’Ingabo, abayobozi b’amadini, abayobozi b’ibanze ndetse n’abaturage b’umurenge wa Gikomero bagera ku 1500.

Igikorwa cy’umuganda udasanzwe muri uyu murenge cyasojwe hakinywa umukino w’umupira w’amaguru, hagati y’amakipe y’utugali twa Munini na Gasagara. Umukino warangiye ikipe y’akagali ka Munini itsinze ibitego 4 kuri 3 by’ikipe y’akagali ka Gasagara, ibi bitego byabonetse kuri za peneliti.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Gikomero, yatsinze iyindi mirenge y’akarere ka Gasabo, irushanywa ryahuje aya makipe yose rikaba  ryarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umugi wa Kigali muri gahunda  yo kurushaho kwimakaza isuku n’isukura muri aka karere.