Polisi y’igihugu iragira abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kunoza akazi kabo bazirikana kubahiriza amategeko yose agenwa na za koperative bakoreramo hirya no hino mu gihugu.
Ubu butumwa batanzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, mu nama yamuhuje n’abantu 30 bahagararariye koperative z’abamotari, iyi nama ikaba yabaye none tariki ya 30 Ukuboza, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Iyi nama ikaba kandi yari yitabiriwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali, Fidel Ndayisaba n’abandi bayobozi b’ikigo k’igihugu gishinzwe Igenzuramikorere y’Imirimo Imwe n’Imwe Ifitiye Igihugu akamaro (RURA). Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka n’uburyo iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa.
IGP Emmanuel K. Gasana, Yagize ati, “Abamotari bagomba gukora akazi kabo mu buryo bonoze kandi bwubahiriza amategeko. Bamwe muri aba bamotari ntabwo bambara umwambaro ubaranga mu kazi mugihe abandi nabo usanga bica nkana amategeko y’umuhanda”.
Yakomeje avuga ko hari n’abandi usanga batwara kuri za moto imizigo iremereye bayibangikanije n’abagenzi. Bene izi ngeso, umuyobozi mukuru wa Polisi yavuze ko Polisi itakomeza kuzihanganira, asaba abahagarariye koperative za moto, gufatira bene abo bamotari ibihano bikaze dore ko bangiza isura koperative zabo muri rusange.
Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Fidel Ndayisaba we, yasabye abahagarariye koperative z’abamotari gushyiraho urubugankoranyambaga aho bashobora gutangira amakuru ya buri munsi kubyo baba bamaze kugeraho ndetse n’imbogamizi bityo kugira ngo ibibazo bafite binashakirwe umuti.
Yagize ati, “Twamaze kumvikana na RURA na Koperative z’abamotari ko uru rubugankoranyambaga rwaba nibura rwatangiye gukora mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha wa 2015. Yavuze kandi uru rubuga ruzafasha kugaragaza abanyamuryango n’ibikorwa byabo bya buri munsi.
Nshimiyimana Bosco, uyobora koperative y’abamotari mu murenge wa Kacyiru, yashimye Polisi uburyo idahwema mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, yizeje umwaka utaha, uzarangwa no gukorana kinyamwuga ku bamotari ayoboye.
Yagize ati, “Tugiye gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa n’iyi nama byose,turifuza gutera imbere mu mwuga wacu, ibi tugomba kubigeraho duhindura ibitagenda neza byose hagamijwe guha serivise nziza abatuganda”.
Mu minsi ishize yahaye koperative y’abamotari mu karere ka Rubavu, amafaranga angana na miliyini 2.
Muri iyi nama, abahagarariye koperative z’abamotari, bavuze ko bamaze kugaragaza bamwe mu banyamuryango babo 88, aba bakaba baragiye bagaragaraho imyitwarire yaranzwe no kwica nkana amategeko y’umuhanda.
Kubera iyo mpamvu, aba bantu bakaba batazahabwa ikarita ibemerera gukora umwuga w’ikimotari bivuga ko bazahita bawukurwamo.
Kinyarwanda
English











