Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y'igihugu yafashe abagabo 7 bamaze igihe bashakishwa kubera ibikorwa by'ubujura

Abagabo barindwi mu mugi wa Kigali bakekwaho gukora ibikorwa by'ubujura bafashwe na Polisi, bakaba barafatiwe mu mikwabu yakozwe na Polisi mu bihe n'ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali.

Batatu muri aba bagabo bafashwe tariki ya 17 Mata, mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo. Ubwo aba bagabo bafatwaga basanganywe ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga, ibi bikoresho bakaba  bakekwaho kuba barabyibye mu igorofa ya Centenary House tariki ya 4 z'uku kwezi.

Bimwe mu bikoresho aba bagabo basanganywe aho batuye mu  kagari ka Kamusezero birimo; mudasobwa, televisiyo nini (flat screen) na icyuma gifotora (Camera).

Abandi babiri barimo, Twagirayezu Emmanuel na Tuyisenge Jean Marie Vianney, bafashwe kuri iyo tariki bakaba barasanganywe ibiro 300 by'umuceri w'umwibano ndetse n'udukarito 10 tw'inzoga ya Uganda Waragi bivugwa ko yinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Uyu muceri wari uherutse kwibwa i Nyabugogo mu iduka ry'umucuruzi witwa Nsengiyumva Onesphore.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi, yavuze ko ifatwa ry'aba bagabo ndetse no kuba Polisi yarabashije gutahura ibyo bari baribye ari umusaruro w'imikwabu itandukanye Polisi yatangiye ukwezi gushize.

Yavuze ko Polisi yashyizeho ingamba zihamye zo gushakisha no gufata abantu bakekwaho kugurisha ibicuruzwa by'ibyibano.

Yagize ati: "Kugeza ubu hari benshi tumaze gufata bacuruza ibikoresho by'ibyibano. Ifatwa ry'aba bantu turikesha imikoranire myiza n'abaturage baduha amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho bene ibi byaha".

Yakomeje avuga ko abafatiwe muri iki cyaha kuva umukwabu wa Polisi watangira bamaze gukorerwa dosiye ndetse bamwe bakaba baramaze gushyikirizwa ubushinzacyaha.

Supt. Mbabazi yakomeje asaba abaturage gukomeza kurangwa n'umuco mwiza wo gukorana n'inzego z'umutekano bazigezaho amakuru ku gihe ku bakekwaho ibyaha bitandukanye bityo kugira ngo bafatwe ndetse banashyikirizwe ubutabera.