Polisi y’igihugu irasaba abanyarwanda hirya no hono mu gihugu kwizihiza iminsi mikuru bazirikana kutishora mu byaha bityo kugira ngo barangize umwaka mu mahoro n’umudendendezo.
Ibi n’ibyagarutsweho mu kiganiro mbwirwa ruhamwe cyatambutse none tariki ya 21 Ukuboza, kuri teviziyo y’u Rwanda ndetse n’amaradiyo atandukanye mu gihugu.
Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, umuyobizi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa, yasabye abanyarwanda mu ngeri zose kwizihiza iminsi mikuru neza birinda kwishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko bityo kugira ngo babashe kurangiza umwaka mu mahoro n’umudendezo.
Yasabye kandi abatwara abagenzi mu binyabiziga naza moto, kwirinda gutwara basinze kuko biri mu bitera impanuka zihitana abantu.
Yakomeje avuga ko mu bihe by’iminsi mikuru, bitewe n’ibyishimo biba byarenze abantu ko hari impanuka zijya ziterwa n’abantu banywa itabi, ibyishimo byamara kubasaga bakajugunya uduce tw’itabi turiho umuriro aho biboneye bityo uwo muriro ukaba ukaba watera impanuka zishobora kwangiza byinshi harimo n’impfu za hato na hato.
CP Butera yibukije kandi ko mu gihe abanyarwanda baba bizihiza iminsi mikuru ya noheri ndetse n’ubunani, ko hari abandi baba baryamiye amajanja bashaka gubacuza utwabo, ibi kandi bikaba bikunze gukorwa igihe banyiri ingo bagiye mu nsengero zitandukanye cyangwa mu birori.
Aha CP Butera akaba yasabye cyane abakora ingendo bajya gusura inshuti n’abavandimwe muri iki gihe k’iminsi mikuru kujya buri gihe bibuka gusiga badanangiye amazu yabo bityo kugira ngo ibyaha by’ubujura bikumirwe.
CP George Rumanzi, uyobora ishami ry’umutekano wo mu muhanda we, yavuze ko nubwo impanuka zo mu mihanda zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi 3 ashize, ko hakiri abantu barenga ku mategeko nkana bagatwara ibinyabiziga nyamara nta mpushya zo gutwara ibyo binyabiziga (permits) bafite.
Yagize ati, “Buri wese utwara ikinyabiziga agomba kwitwararika akubahiriza amategeko y’umuhanda bityo kugira ngo twese dufatanirize hamwe kurwanya impanuka zibera mu mihanda cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.
Yasabye kandi abatwara abagenzi mu modoka cyane abakora mu ntara, kwirinda umuvuduko ukabije ndetse no kwirinda kuvugira ku materefoni igihe batwaye ibinyabiziga kuko biri mu bikunze kuba intandaro z’impanuka.
Asubizaga ibibazo byari bibajijwe n’umuturage ku bantu bamazi iminsi bafatwa bagerageza guha ruswa abapolisi, Assistant Commissioner of Police (ACP), Theos Badege, ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi, yavuze ko abafashwe bose ari abagerageje guha ruswa abapolisi kugira ngo bakwepe ihazabu bagombaga gucibwa kubera amakosa atandukanye.
Yasobanuye ko Polisi nta narimwe izihanganira icyaha cya ruswa ko ahubwo yashyizeho ingamba zo guta muri yombi ababikora.
Yagize ati, “Muri uku kwezi tumaze gufata abantu bageze kuri 74, mu gihugu hose, aba bakaba baragiye batabwa muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi ku mpamvu zirimo kuba bamwe batari bafite ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga bityo bagashaka gutanga ruswa kugira ngo bikomereze ingendo zabo”.
Yakomeje asaba ko abagifite bene iyo myumvire yo guca iy’ubusamo batanga ruswa ko bacika ukubiri n’iyo ngeso dore ko uretse no kuba ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko ko, binagira ingaruka no ku miryango bitewe n’uko ushinzwe guhahira urugo aba yamaze gufungwa bityo umuryango wose ukahababarira.
ACP Badege yagize ati, “Twashyizeho ingamba zikaze zo kurwanya ruswa duhereye muri Polisi imbere no hanze, abanyarwanda bagomba kubimenya bityo bagaharanira kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo bahabwe serivise bakeneye kandi mu mucyo”.
Umugenzacyaha mukuru muri Polisi y’igihugu, yasabye abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira iki cyaha bahanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano ku waba akekwaho gutanga ruswa bityo kugira ngo bene abo banyabyaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Muri uyu mwaka ibyaha byagabanutseho 5%, ugereranije n’umwaka ushize wa 2013, ibi bikaba byaratewe ahanini n’imbaraga Polisi yashyize mu bukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











