Polisi y’igihugu irakangurira abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano ku muntu uyikekwaho bityo kugira ngo bene abo banyabyaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.
Ubu butumwa Polisi yabutangaje none tariki ya 29, nyuma yuko mu karere ka Nyamagabe umurenge wa Kaduha mu kagari ka Kavumu, hafatiwe umugabo ukurikiranyweho kuvuga amagambo asesereza akanapfobya Jenoside.
Uyu mugabo ubusanzwe unafite akabari yafashwe tariki ya ya 28 Kamena, kuri afungiye byagateganyo kuri Sitasiyob ya Polisi ya Kaduha.
Ibi yabivuze ubwo muri uyu murenge wa Kaduha hari bamwe mu baturage kuri iyo tariki bari bateraniye mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yo mu 1994.
Uyu mugabo, ubu afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Kaduha mugihe Polisi ikomeje iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza yanenze iki gikorwa ahamagarira abanyarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha kandi bakihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego bireba kuwaba akekwaho ibyaha by’umwihariko ingengabitekerezo ya Jenoside.
CSP Gashagaza yavuze ko nubwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside usanga atari byinshi muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena, ariko ko Polisi nta narimwe ishobora kwihanganira uwariwe wese wagerageza kubikora.
Yagize ati, “Twese tugomba kumenya ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha biyishamikiyeho ari icyaha ndetse kigira ingaruka mbi haba ku mibanire y’abanyarwanda ndetse n’umutekano w’igihugu muri rusange. Ni ngombwa rero ko abanyarwanda bose bashyira imbaraga hamwe mu kuyirwanya no kuyikumira.”
Imibare itangazwa na Polisi nuko abantu bagera kuri 40, bafashwe bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, aba bakaba barafashwe hagati y’itariki ya 7 n’iya 13 z’ukwezi kwa Mata, iki n’igihe igihugu cyose cyari mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umubare munini wabafatiwe muri iki cyaha, n’abo mu Ntara y’Iburasirazuba, umugi wa Kigali ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, byari bikubiyemo: gukubita no gukomeretsa abacika cumu ndetse no gusenya bimwe mu bikorwa byabo nk’amazu n’amagambo asesereza no gupfobya Jenoside.
Ngingo ya 135 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese
umuntu wese ukoze icyaha cy‟ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Kinyarwanda
English











