Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo abanyarwanda binjire muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku nshuro ya makumyabiri na rimwe, Polisi y’u Rwanda irakangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n’imyitwarire myiza birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Ibi Polisi y’igihugu ikaba yabitangaje none tariki ya 5 Mata, mu kiganiro mbwirwaruhame cyatambutse kuri televiziyo Rwanda n’amaradiyo atandukanye.
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa, Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera yakanguriye abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bazirikana kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.
Yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside ari intwaro ikomeye ikoreshwa n’abagize uruhare muri jenoside n’abafatanya nabo mu gukomeza guhohotera abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi, asaba ko habaho gukorana na polisi bayiha amakuru ku gihe ku muntu uwo ari wese uteganya gukora ibyaha mu gihe cyo kwibuka.
CP Butera yakomeje avuga kandi ko nkuko bisanzwe Polisi izakomeza guharanira ko icyunamo gikorwa mu mutekano usesuye ndetse ko Polisi izanakomeza kuba hafi y’abarokotse Jenoside. kuri iyi ngingo akaba yasobanuye ko hari abapolisi bamaze guhugurirwa kuzafasha abahahamutse muri iki gihe k’icyunamo.
Yakomeje kandi asaba abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha muri iki gihe cy’icyunamo dore ko bishobora kuba intandaro yo gukora ibyaha bitandukanye ndetse ibi nkuko yakomeje abivuga bikaba byagira ingaruka mbi zirimo no kubangamira icyunamo.
CP Butera kandi yanagiriye inama abanyarwanda kubahiriza gahunda z’icyunamo zirimo kwitabira ibiganiro bitandukanye biba mu masaha ya nimugoroba.
Assistant Commissioner of Police (ACP), Theos Badege, uyobora Ishami rya Polisi ry’Ubugenzacyaha, yavuze ko ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byari 180 mu mwaka wa 2013 naho mu mwaka ukurikiyeho wa 2014 bikaba byari 138.
Nubwo imibare igaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse, ACP Badege yavuze ko hari aho n’ubu ikigaragara cyane cyane ibi bikaba bikunze kugaragara mu mezi yegereza icyunamo ndetse by’umwihariko uku kwezi kwa Mata.
Yakomeje ahamagarira abanyarwanda bose kwirinda ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanagira uruhare mu kuyirwanya no kuyikumira batanga amakuru ku bakekwaho gukora bene ibi byaha.
ACP Badege yibukije ko ingengabitekerezo igira ingaruka mu guhembera ibindi byaha mu banyarwanda bityo kuyirwanya akaba avuga ko bireba abanyarwanda bose.
CP George Rumanzi, ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibukije abaturarwanda inshingano zaba zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda batwara ibinyabiziga bitonze muri iki gihe cy’icyunamo.
Kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi izibanda cyane ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Iyi gahunda ikazakorwa ku rwego rw’umudugudu, ibiganiro bizibandwaho azaba ari ibijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Bamwe mu baturage bagize icyo bavuga ku kiganiro cyatanzwe na Polisi ku myitwarire n’imyifatire igomba kuranga abanyarwanda mu cyunamo, bashimye Polisi kuba idahwema gushakira abanyarwanda umutekano ndetse banasaba ko abanyarwanda hirya no hino birinda ibikorwa ibyo aribyo byose bisesereza bikanakomeretsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kinyarwanda
English











