Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’igihugu irakangurira ababyeyi kurinda abana babo impfu ziterwa no kurohama

Polisi y’igihugu irakangurira ababyeyi n’abandi bantu bashinzwe kurera kurinda abana babo gukinira hafi y’imigezi  ibiyaga n’ibidendezi  dore ko bashobora kuhaburira ubuzima.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma yuko ejo tariki ya 3 Mata, umwana w’imyaka cumi n’ibiri yarohamye mu mugezi wa Yanze uherereye mu murenge wa Jari akarere ka Gasabo. Polisi muri aka karere itangaza ko  intandaro y’irohama ry’uyu mwana yaba ari uko yagiye koga muri uwo mugezi. Inkuru ibabaje isa nk’iyi yabaye kandi kuri uwo munsi ubwo umwana w’imyaka itanu yarohamye mu mugezi Mwuzi mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve.

Ubu butumwa kandi polisi ibutanze ishingiye ku gihe twinjiyemo cy’itumba kirangwa n’imvura nyinshi ituma habaho ibizenga by’amazi hirya no hino. Ibi bizenga bikaba biterwa ahanini n’ibyobo bicukurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inyubako mu gihe habumbwa amatafari, imisarani. Ibi byobo ni bimwe bitera impanuka kuko abana bashobora kugwamo bahakinira cyangwa bakagwamo batabibonye.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali Superintendent Modeste Mbabazi yasabye n’abandi bantu bashinzwe kurera abana, cyane cyane muri iki gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, kubaba hafi bakurikirana imyitwarire yabo bityo kugira ngo babarinde n’izindi ngeso mbi zirimo nko: kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’ibindi.

Umuvugizi wa polisi kandi yagarutse ku bantu baba baracukuye ibi byobo ku mpamvu zitandukanye guhita babisiba mu gihe barangije kubikoresha, kubitwikira cyangwa kubizitira no kuba hafi kugirango hatagira abana bahakinira bakaba bagwamo. Ku bijyanye n’abana bagwa mu migezi, yagiriye ababyeyi inama yo kutohereza abana ku mugezi badaherekejwe n’abantu bakuru.

Yagarutse kuri ibi bihe by’’ibiruhuko agira ababyeyi inama yo kuba buri gihe hafi y’abana babo baharanira kumenya baba bagiye n’abo bajyanye nabo bityo kugira ngo abo bana barindwe ingaruka mbi zababaho nko gusambanywa cyangwa guhabwa ibisindisha.

Igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo ya 232 gihana umubyeyi cyangwa umwishingizi wagaragayeho uburangare bukabije cyangwa ubushake bwo gutererana umwana cyangwa kumuta bikamuviramo ubumuga budakira, igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10). Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.