Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, superintendent (Sup) Emmanuel Hitayezu yakanguriye abatuye iyo Ntara kwirinda ikintu cyose gishobora gutera inkongi y’umuriro dore ko zihitana byinshi harimo n’ubuzima bw’abantu.
Ubu butumwa yabutanze nyuma yaho mu Mumurenge wa Kamembe, akagali ka Kamashangi mu karere ka Rusizi, ejo tariki ya 3 Nyakanga, hari inzu y’umuturage witwa Kalinda Roger, yafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse hakaba hari byinshi byayangirikiyemo.
Iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi n’abaturage bahise bahagera babasha kuzimya umuriro.
Yakanguriye abaturage kujya bibuka gucomora ibikoresho byose bikorehswa n’amashanyarizi nka: ipasi, televisiyo n’ibindi cyane cyane iyo bagiye kuryama cyangwa igihe cyose batarimo kubikoresha.
Yasabye abatuye iyi Ntara kandi kwitwararika za bugi bakajya buri gihe bibuka kuzizimya cyane nk’igihe bagiye kuryama.
Sup Hitayezu yasabye abaturage kujya bamenyesha Polisi bayigezaho amakuru igihe babonye inkongi y’umuriro cyangwa ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuyitera. Yabahaye imirongo itishyurwa ya Polisi nka; 111, 112 ndetse na, 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuzikumira , kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade).
Mu byo iri shami rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu nyubako nini n’into , gutabara byihuse mu gihe ubutabazi n’ubwirinzi byibanze bwananiranye.
Kinyarwanda
English











