Polisi y’igihugu irihanangiriza bikomeye abantu batema ibiti by’umushikiri benshi bakunze kwita kabaruka, kuko gutema ibyo biti ari icyaha kandi cyangiza ibidukikije.
Ibi Polisi ibitangaje nyuma yuko ejo tariki ya 9 Ugushyingo, ifatiye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ipakiye ibiti bya kabaruka. Iyi modoka ifite pulake RAB265P yafatiwe mu Kagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama, ikaba yari irimo yerekeza I Kigali.
Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yanenze abantu bitwikira ijoro bagatema ibiti by’umushikira bibwira ko bagiye kubikuramo amafaranga.
Yavuze ko Polisi nta narimwe izihanganira bene abo bagizi ba nabi dore ko gutema bene biriya biti ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yagize ati, “Gutema ibiti by’umushikiri n’icyaha ndetse cyangiza ibidukikije. Twese dusobanukiwe neza ko ibiti bidufasha kubona umwuka mwiza duhumeka ndetse n’akandi kamaro bitugirira. Iyo rero byangijwe nanone bituma tugerwaho n’ingaruka mbi nyinshi”.
Yakomeje asaba buri mu nyarwanda gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abantu abo aribo bose bari muri bene ubu bucuruzi, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo abacyekwaho ibi byaha batabwe muri yombi kandi bacyikirizwe ubutabera.
Ibiti by’umushikiri bivugwa ko bikorwamo amavuta bisiga ndetse n’imibavu. Abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko bakaba ngo babigurisha mu bihugu by’abaturanyi aho bikurwa byoherezwa mu bihugu byo muri aziya.
Kinyarwanda
English











