Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’igihugu ifatanije na ambasade ya Netherlands mu mahugurwa y’abakuriye ibigo bya Isange One Stop Centres

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana aherekejwe n’uhagarariye ambasade y’igihugu cya Netherlands mu Rwanda, Vasco Rodriguez, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’umugore bafunguye ku mugaragaro amahugurwa agamije gusangira ubunararibonye no kongera ubumenyi bw’abazayobora ibigo bya Isange One Stop Centres mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Amahugurwa yahuje abapolisi barenga ijana hamwe n’abakozi bo mu bitaro bari mu itsinda rya Isange One Stop Centres bafasha abahuye n’ibibazo bigendanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.  

Ibigo bya Isange One Stop Centres byashyizweho ku bufatanye bwa Polisi, guverinoma y’u Rwanda hamwe na guverinoma y’igihugu cya Netherlands hagamijwe kuvura no kunganira mu mategeko abana bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu butumwa yagejeje ku bari aho, IGP Gasana yavuze ko ihohoterwa ryo mu ngo ari ibikorwa by’ubugome bukomeye budashobora kwihanganirwa n’umuntu ku giti cye ko ahubwo uruhare rwa buri muturarwanda ari ngombwa.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora guterwa impagarara n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana. Usibye amaperereza akoranye ubuhanga n’ubunyamwuga, Isange One Stop Centre zashyizweho kugirango zirangize inshingano zo guha abagezweho n’ihohoterwa ubuvuzi bwaba ubwo ku mubiri cyangwa mu byiyumvo.

“Nk’abapolisi n’abakozi bo kwa muganga bafite inshingano zo kwita ku bagezweho n’ihohoterwa mugomba kurangwa n’ubunyamwuga kandi mukuzuza inshingano n’ubushishozi”.

Yongeyeho kandi ko: “ibibazo by’ihohoterwa bitaharirwa ubutabera gusa. Abafatanyabikorwa bose mu Rwanda, guverinoma n’abikorera ku giti cyabo bagomba guharuka bagashyiraho akabo mu kurwanya ibyaha”.

Uhagarariye ambasade ya Netherlands, Vasco Rodriguez, yashimye uruhare rukomeye Polisi y’Igihugu yagize mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana asaba ko guverinoma yagira uruhare muri urwo rugamba rwo kurwanya ibyo byaha.

“Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bagize uruhare rukomeye mu bintu bitatu by’ingenzi mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana. Uruhare rwa mbere ni ugukora amaperereza ku birego yashyikirijwe, urwa kabiri n’ukuvura no kwita ku bahohotewe binyujijwe muri Isange One Stop Centre, urwa gatatu yakoze ubukangurambaga bwo kwigisha abantu bose kuri iki kibazo cy’ihohoterwa”.

“Niyo mpamvu guverinoma ya Netherlands yahisemo u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mu rwego rwo gukorera hamwe mu guteza imbere urwego rurwanya ihohoterwa kandi ruzabera n’izindi nzego urugero mu bindi bihugu”. Hashingiwe ku ruhare rwa guverinoma ya Netherlands mu gutera inkunga ubutabera mu Rwanda, inkunga yahawe Isange One Stop Centre yabaye umwanya wo gufasha abagezweho n’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’umugore, Henriette Umulisa, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko kuva umunsi Isange One Stop Centre yafungurwa ku mugaragaro, abagezweho n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana babonye ubufasha basubizwa mu miryango yabo, ibimenyetso ku bakoze ibyaha byaregeranijwe kandi mu buryo bw’ubuhanga.

Yakomeje agira ati: ”biragaragara ko abaturage bakorera hamwe na Polisi n’izindi nzego kugirango ihohoterwa rihashywe. Haracyari byinshi byo gukora, ariko tugomba kubirwanya kugeza igihe tugeze ku ntego twihaye yo kubahiriza amategeko y’umugore n’umwana mu muryango”.  

Isango One Stop Centre yatangiye mu Nyakanga 2009 ku bitaro bya Polisi nk’umushinga w’ikitegererezo. Kuva icyo gihe warakuze ugera ku bigo 12 bikorera mu gihugu hose. Gahunda ni uko zizagera kuri 23 mu mpera z’umwaka wa 2015.

Isange One Stop Centre ni gahunda zihuriza hamwe  ubufasha bwose igamije gutanga ubufasha mu buvuzi bwaba ubwo ku mubiri, mu byiyumvo n’ubufasha mu by’amategeko, serivisi za polisi hagamijwe ubutabera buhabwa abahuye n’ihohoterwa. Ubuyobozi bwa polisi bwagaragaje ko amahugurwa nk’aya ahuza abarebwa bose n’iki kibazo cy’ihohoterwa azajya akorwa ku buryo buhoraho.