Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gashyantare ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera Polisi yaherekaniye uwitwa Mpiirirwe Herbert wafatiwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Kivuye. Yafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Gashyantare afatanwa umufuka wuzuyemo urumogi ibiro 20.
Mpiirirwe avuga ko ari umuturage w’Igihugu cya Uganda akaba yari asanzwe agemura urumogi mu Rwanda ariko noneho kuri iyi nshuro akaba yafashwe.
Yagize ati “Hari abantu bari basanzwe bampamagara ba hano mu Rwanda nkabazanira urumogi, ubundi hari ubwo boherezaga abana bakaza kurufata iwacu Uganda, bamwe muri abo naruhaga naje kumenya amakuru ko bafashwe bagafungwa burundu. Muri iyi minsi rero hari umuntu wa hano mu Rwanda wongeye kumpamagara ngo muzanire urumogi aribwo nafatwaga nari nduzanye, nafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.”
Mpiirirwe yavuze ko yicuza ibyo yakoraga kuko ari icyaha ndetse akangurira n’abandi kubyirinda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko uriya mugabo acyekwaho icyaha cyo kugemura no gucuruza ibiyobyabwenge mu Rwanda. Akaba atari inshuro ya mbere yari abikoze ko ahubwo yari inshuro ya kabiri kuko ku nshuro ya mbere yari yazanye ibiro 10 abo yari yabizaniye barafashwe baba aribo batanga amakuru.

CP John Bosco Kabera yasabye abaturage b'u Rwanda bari ku mipaka ndetse n'ari ahandi hose kwirinda ibiyobyabwenge bagatanga amakuru hakiri kare aho babibonye
CP Kabera yibukije abaturarwanda ko nta kamaro k’ibiyobyabwenge usibye kwangiza ubuzima bw’abantu ndetse bigatuma bakora ibyaha, yasabye abaturarwanda kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababikwirakwiza bafatwe.
Yagize ati “Icyo tubwira abaturarwanda ni uko ibiyobyabwenge nta kamaro bifite uretse kwangiza ababikoresha,urubyiruko cyangwa n’undi muntu uwo ariwe wese ubikoresha, ni ibyo kwangiza ubuzima bw’ubikoresha. Turasaba abaturarwanda gukomeza kuduha amakuru kuko ubwa mbere uyu abizana twabonye amakuru dufata abo abizanira turabibafatana n’ubu abizanye turamufata ariko turasaba abantu kuduha amakuru kugira ngo n’ibindi tutabasha gufata tuge tubifata bitarakwirakwira mu baturage.”
CP Kabera yavuze ko kenshi Polisi ifata abakwirakwiza ibiyobyabwenge, akenshi bituruka mu bihugu duturanye cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibyo bihugu. Akarere ka Burera naho ni hamwe mu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge cyane cyane byiganjemo Kanyanga. Yavuze ko ibihugu duturanye ntacyo twabikoraho ariko ababyinjiza ku butaka bw’u Rwanda bazajya bafatwa.
INKURU BIJYANYE
Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by’urumogi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera kuko kubyishoramo ni icyaha.
Ati “Ubutumwa twaha bariya baturage b’u Rwanda baturiye imipaka n’uko ibintu byose byitwa ibiyobyabwenge mu Rwanda uko bigenwa n’amategeko y’u Rwanda bakwiye kubyirinda. Byaba kanyanga, byaba urumogi n’ibindi byose byitwa ibiyobyabwenge nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya babyirinde kubera ko nta kamaro bizabamarira usibye gufatwa bagafungwa.”
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English










