Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Kamena ku cyicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali niho Polisi y’u Rwanda yerekaniye abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye birimo amasengesho rusange, kwiga amategeko y’umuhanda no kwiga indimi. Aba bose bafitiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.
Abantu 14 biganjemo abagore bafatiwe mu bikorwa by’amasengesho, abandi 15 barimo abakozi b’ishuri ndetse n’abanyeshuri babo bafatiwe mu cyumba cy’ishuri bamwe biga indimi abandi barimo kwiga amategeko y’umuhanda.
Mbabazi Joselyne yafatiwe mu karere ka Nyarugenge aho yari ahagarariye ishuri ryafatiwemo abanyeshuri 15 avuga ko yumvise nabi amabwiriza ya ya Leta yemerera abikorera gukomeza gukora atekereza ko ibikorwa bye nabyo birimo.
Yagize ati “Ubundi twari twarahagaritse kwigisha nk’andi mashuri yose. Nyuma twaje kumva itangazo rya Leta ko yemereye bimwe mu bikorwa by’abikorera gukora natwe turafungura, twangiye tariki ya 02 Kamena.”
Mbabazi aravuga ko yemera amakosa akanagira inama n’abandi bakirimo kwica amabwiriza ya leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ati “Nakoze amakosa yo guhamagara abanyeshuri ngo baze kwiga kandi amashuri ataremererwa gukora. Ndagira inama n’abandi baba bakora nk’ibyo nakoraga kubireka kuko bitemewe, binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya Koronavirusi.”
Bimenyimana Theogene na Uwiragiye Eugenie ni bamwe mu bantu 14 bafatiwe mu bikorwa by’amasengesho. Bimenyimana na bagenzi be 3 bafatiwe mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nko kwa mutwe naho Uwiragiye na bagenzi be 11 bafatiwe ku musozi uri mu karere ka Kicukiro i Nyanza.
Uwiragiye yagize ati “Ndemera amakosa nakoze njye na bagenzi banjye kuba twaragiye mu bikorwa by’amasengesho kandi bitemewe ndetse tukanasengera mu gasozi ahantu hatemewe. Ndagira inama bagenzi banjye baba bafite ibitekerezo nk’ibyange kubireka bakajya basengera mu rugo bagategereza ko insengero zizemererwa gufungura.”
Izi nama azihuriyeho na Bimenyimana Theogene we na bagenzi be bafitiwe mu cyumba cy’amasengesho. Baremera ko ibyo bakoze ari amakosa batazayasubira ndetse bagakangurira n’abandi kutazabikora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bakoze amakosa akomeye yo kurenga ku mabwiriza ya Leta kandi asobanutse abuza abantu bose kujya mu bikorwa bihuza abantu benshi nk’amashuri n’insengero.
Yagize ati “Bariya bantu bagerageje kwitiranya ibintu ku mpamvu zabo bwite kandi bakora amakosa, ni ikibazo cy’imyumvire mike. Turasaba abantu kureka kwitiranya ibintu, ibyo badasobanukiwe basobanuze abayobozi barahari cyangwa bahamagare kuko hatanzwe imirongo bahamagaraho.”
CP Kabera yakomeje akangurira abantu kwirinda ibikorwa byabakurira akaga k’uburwayi kuri bo ndetse n’igihugu muri rusange. Yavuze ko Polisi itazahwema gukurikirana abakora ibinyuranyije n’amategeko kugira ngo abahanwa bahanwe n’abagirwa inama bazigirwe. Yavuze ko uko iminsi igenda isimburana abantu bagenda bahindura amayeri yo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ariko bazajya bafatwa babere abandi urugero.
Kinyarwanda
English











