Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yerekanye abantu 15 bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda yerekaniye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro abantu 15 bakekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga yo mu bwoko butandukanye y’amahimbano.

Abafashwe bakaba barafashwe mu byiciro bitandukanye no mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaba barimo 4 bafatiwe mu ntara y’Amajyaruguru, abandi 4 bafatirwa mu mujyi wa Kigali, aba uko ari 8 bose hamwe bakaba barafatanywe amafaranga ibihumbi 310,000Frw, 6 bafatiwe mu ntara y’Amajyepfo bafatanwa ibihumbi 24,800 by’amayero y’amahimbano, naho undi umwe afatirwa mu ntara y’Iburasirazuba afatanwa 8,700 by’amadolari nayo y’amahimbano.

Umwe mu bafatanywe aya mayero witwa Muganwa Xavier w’imyaka 36 wari usanzwe ari umurezi ku ishuri ryisumbuye rya Rukira mu karere ka Huye yasobanuye ko uwamuhaye aya mayero ari umugabo bamenyanye mu 2012 ubwo yigaga mu cyahoze ari ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE), akaba yagize ati:” Mu 2012 uyu mugabo yarampamagaye ambwira ko afite amayero 25,000, ansaba kumuha miliyoni 5, naka inguzanyo ya miliyoni 4 z’amanyarwanda muri banki ndayamushyira, nyagejeje muri banki bambwira ko amayero bampaye ari amahimbano, ndayabika ariko nyuma y’aho hari umuntu waje muhaho ibihumbi 10 arabivunjisha, ejo bundi nibwo wa muntu yongeye kumpamagara ambwira ko ashaka andi mayero, nibwo Polisi yaje iradufata”.

Muganwa yakomeje agira inama abishora mu bikorwa nk’ibi, aho yagize ati:”Ndagira inama abantu kudashaka inyungu z’ikirenga, kuko ibyo nakoze bingizeho ingaruka kuva aho nakiye inguzanyo n’ubu ndacyayishyura ndetse no mu rugo iwanjye simbanye neza n’umugore kuko ntiyumva icyo nakoresheje nguzanyo natse, abagendera mu bikorwa nk’ibi babireke kuko bigira ingaruka nyinshi kandi mbi”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko kugirango aba banyabyaha bose bafatwe ari abaturage babigizemo uruhare anavuga ko iperereza rigikomeje ngo harebwe niba hari andi yaba ari gukoreshwa mu baturage cyangwa niba nta bandi bantu bari muri iki cyaha.

Yakomeje agira ati:”kwigana amafaranga bimunga ubukungu n’iterambere by’igihugu, tukaba tugira inama abantu bose kumenyesha Polisi aho baba bayabonye hose no gutanga amakuru kubaba bayakora  n’abayakoresha.”

CSP Twahirwa yavuze kandi ko guhashya iki cyaha atari ibya Polisi y’u Rwanda gusa, aho yagize ati:”Kugihashya si ibya Polisi gusa, dufite n’abandi bafatanyabikorwa barimo ibigo by’imari, abacuruza amafaranga, ibigo by’itumanaho, aba bose turabamenyesha ko n’ubwo iki cyaha kitaragwira mu Rwanda bamenye ko gihari, kandi ko hari abantu bashobora kubahangika bakaba bagirwa inama yo kubanza kugenzura amafaranga bahabwa”.

Yasoje agira inama abo bose bagerageza kuyakora no kuyakwirakwiza ko Polisi y’u Rwanda itazabemerera ibi bikorwa kandi ko amategeko abateganyiriza ibihano ahari.

Ingingo ya 601y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw‟uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y‟ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k‟amafaranga y‟igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n‟uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n‟izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).