Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2015 umuvugigizi wa Polisi, ishami rya Polisi rikorera mu muhanda yerekanye bamwe mu bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga zitemewe.
Hyacinthe Habimana w’imyaka 24 y’amavuko wafashwe akora izi mpushya yiyemerera icyaha cyo gukora perimi, akaba asaba urubyiruko ko rwakwirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga mu nzira zitemewe n’amategeko.
Naho Evariste Bizirabagabo umwe mubahawe perimi avugako yamenye ko perimi ye ari impimbano nyuma yo kujya kwandikisha gukorera kategori agasanga uruhushya asanganywe rutanditse mu ishami rya traffic.
Mu gihe uwitwa Ferdinand Sebahinzi wari usanzwe ari umumotari watanze ibihumbi 150,000 ngo bamushakire perimi nawe ari uko byamugendekeye yagiye kwandikisha asanga uruhushya rwe rutanditse muri traffic basuzumye uruhushya yari afite basanga ari urukorano.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Chief Inspector of Police Emmmanuel Kabanda yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize hamaze gufatwa impushya zo gutwara ibinyabiziga nyinshi z'impimbano zigera kuri 81 hirya no hino mu gihugu.
Benshi muri bo bavuga ko baba barazihawe n'abababwira ko bakorana n'abapolisi, bakabaha amafaranga bakazibazanira bazi ko ari impushya z’umwimerere.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugeza ubu hamaze gufatwa abantu bagera kuri bagera 38 bafite impushya zogutwara ibinyabiziga zitemewe.
Yakomeje aburira kandi abanyarwanda ko hariho abatekamutwe babeshya ko bakorana n'abapolisi bakabarya amafaranga bakabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (permi) z'impimbano.
Yavuze ko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu nta mpamvu yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishaka.
Aributsa kandi abaturage ko nta mpamvu yo kwemera gushukwa n’umuntu ngo azagushakira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko aba aguhombeje amafaranga kuko iyo ufashwe uhomba amafaranga watanze hakiyongeraho n’ibihano birimo n’igifungo.
CIP Kabanda akaba asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi abantu bose bumva bafite perimi zatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko bakagana ishami rya Polisi rikorera mu muhanda (traffic) ikabafasha mu gikorwa cyo kubasuzumira ko impushya zabo ari umwimerere. Yashoje avugako igikorwa nk’iki kizakomeza mu gihugu hose, maze asaba abaturage kwirinda kugwa mu cyaha kuko gukoresha inyandikompimbano bihanirwa n’amategeko mu ngingo ya 610 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English










