Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yerekanye abacyekwaho ubwambuzi bushukana no kurya ruswa

Polisi y?u Rwanda iherutse gufata abantu 12 barimo abapolisi 7 n?abarimu 5 bigisha gutwara imodoka, baracyekwaho kurya ruswa no gushuka abanyeshuri bakabaka amafaranga babasezeranya kuzabafasha gutsinda ibizamini bakabona impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga. Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa  Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo, ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

SGT  Twagirimana Augustin yari amaze imyaka 13 mu kazi ari umupolisi,  yavuze ko yafashwe ubwo yarimo gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati? Ubwo nafatwaga nari ndimo gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Sinzi icyo nafatiwe, ubu ntegereje ubutabera ko bukora akazi kabwo nkamenya ukuri kwabyo.?

Nshimiyimana Jean de Dieu umwe mu barimu  bigisha gutwara imodoka nawe ari mu bafashwe bacyekwaho gukorana n?abapolisi kugira ngo bazafashe abaturage  kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yagize ati? Nafashwe ku itariki ya mbere Ugushyingo, ndakurikiranwaho gukorana n?abapolisi mu kwakira ruswa kugira ngo  bazorohereze abaturage kubona perimi. Ariko kubera ko njyewe nk?umwarimu ntafite ububasha bwo gutanga perimi ntegereje icyemezo cy?inkiko.?

Umwe mu baturage tutifuje gutangaza imyirondoro ye yavuze ko ubwo yiteguraga gukorera uruhushya rwa burundu yashishikarijwe gutanga ruswa kugira ngo azabone perimi bimworoheye.

Yagize ati? Umwarimu wanyigishaga yambwiye ko bitoroshye kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ntatanze amafaranga ya ruswa. Yabanje kunyaka amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 300 nyuma anyaka andi ibihumbi 100. Nyuma naje kubona ko ibyo nkora bihabanye n?amategeko mfata icyemezo cyo kubibwira Polisi hakiri kare.?

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bari batswe ruswa.

Yagize ati? Abapolisi Barindwi baracyekwaho kwakira ruswa kugira ngo batange serivisi binyuranijwe n?amategeko. Bakoranaga n?abarimu mu bigo byigisha gutwara ibinyabiziga bakaba aribo babashakira abatanga ruswa, iperereza ryagaragaje ko bariya bapolisi basinyiraga umuntu ko yatsinze ikizamini cyo gutwara imodoka kandi atanigeze agera ahakorerwa ibizamini.?

CP Kabera yakanguriye abaturage kuba maso bakirinda inzira z?ubusamo batanga amafaranga y?umurengera kandi ari serivisi bemerewe n?amategeko. Yasabye abantu kunyura mu nzira zose zemewe n?amategeko kugira ngo umuntu abone uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga, yanabakanguriye kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari ubasabye amafaranga kugira ngo amuhe serivisi runaka.

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yakomeje aburira umuntu wese wijandika mu bikorwa byo kwaka ruswa cyangwa kuyitanga kuko Polisi ntizigera ihagarika ibikorwa byo gufata abantu bose bijandika mu bitemewe n?amategeko.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire inzira z?amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z?agaciro k?indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w?undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw?uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).