Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yerekanye abacyekwaho gukoresha impapuro mpimbano bakambura abacuruzi

Ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera  kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare  Polisi y’u Rwanda  yeherekaniye abagabo batatu bacyekwaho gukoresha impapuro mpimbano(inyemezabwishyu) mu kwambura abacuruzi. Abafashwe ni Nziyomaze Dieudonne ufite imyaka 36, Ntezimana Jean Claude ufite imyaka 36 na Nzahoranimana Jean Damascene ufite imyaka 46.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe nyuma  y'aho bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyarugenge batanze amakuru ko hari abantu babariganyije bakabatwara ibicuruzwa bakoresheje inyandiko mpimbano.

Yagize ati” Abacuruzi  batanze amakuru ko hari abantu babariganyije bakabatwara ibicuruzwa bigize abakiliya,  bakoresheje inyemezabwishyu mpimbano nyuma bareba kuri konti zabo muri banki bagasanga  bashyizeho amafaranga make ugereranyije n’ibicuruzwa batwaye niko guhita babimenyesha Polisi, tubikurikiranye hafatwa aba bagabo batatu.”  

Uhagarariye urwego rw’abikorera mu Karere  ka Nyarugenge, Munyabarame Cyprien.

Munyabarame Cyprien uhagarariye urwego rw’abikorera mu Karere  ka Nyarugenge yavuze ko bari bamaze iminsi bafite ibibazo by’abacuruzi bibwa n’abantu  batazi.

Ati” Ugereranyije amafaranga yose amaze kwibwa abacuruzi muri ubwo buryo agera ku mafaranga y'u Rwanda Miliyoni 100,byose byakorwaga mu buryo bwo gutanga inyemezabwishyu ziriho amafaranga adahwanye n'ibicuruzwa batwaye. Ndasaba abacuruzi bagenzi banjye kwitwararika mu gihe batanga ibicuruzwa bakabanza gushishoza neza bakareba ko amafaranga yose yageze kuri konti zabo."

Ntezimana Jean Claude umwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa yavuze ko mu kubikora begeraga umucuruzi bakamubwira ko hari ibicuruzwa bakeneye, umucuruzi yamara kubipakira bakihutira kubihakura bamaze guhamagara uwo bitaga umuyobozi wabo (Boss) akohereza izo nyemezabwishyu mpimbano.

Yagize ati” Twegeraga umucuruzi twamaze kumenya ibyo acuruza  tugahamagara  Nziyomaze Dieudonne twitaga bosi akadusaba konti y’umucuruzi akatubwira  ko agiye muri banki kumwishyura. Iyo twabaga tumubwiye ko tuguze ibicuruzwa bingana na Miliyoni ebyiri yajyaga kuri banki akishyura ibihumbi bibiri ku nyemezabwishyu akongeraho amazero yarangiza akayohereza kuri Whatsapp. Twabaga tubiziranyeho ko ku nyemezabwishyu yohereje yanditseho umubare w'amafaranga udahwanye n'ibicuruzwa twafashe kuko yagombaga guhimba imibare yashyizeho amafaranga ahwanye n'ibicuruzwa twafashe, akabihindura akoresheje ikoranabuhanga.

Nziyomaze yemera ko mu byumweru bibiri bari bamaze kwiba  abacuruzi amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 4.

CP John Bosco Kabera yibukije ko nubwo turi mu bihe bya COVID-19 bisaba abacuruzi n’abaturage muri rusange kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga,  bakwiye kujya bashishoza bakareba kuri konti zabo.

Ati” Turi mu bihe bya COVID-19 bisaba abantu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, abaturage bakwiye kuba maso mu rwego rwo kwirinda ubwambuzi  nk'ubu bakajya babanza kureba  kuri konti zabo ko amafaranga yagezeho ahwanye n’ibicuruzwa batanze."

     Inyemezabwishyu mpimbano.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.