Ikipe y’Umukino w’Intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yatsinze iya Nyakabanda ibitego 40 kuri 23 ku mukino wayo wa kabiri w’icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda mu 2017 yakinnye ku cyumweru tariki 21 Gicurasi.
Aya makipe yakiniye ku Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kiri mu karere ka Nyarugenge.
Imikino icyenda Police Handball Club yakinnye mu cyiciro kibanza yarayitsinze yose. Kugeza ubu ifite amanota 33/33 mu mikino 11 imaze gukina.
Mu bitego yatsinze Nyakabanda Handball Club harimo 7 bya Tuyishime Zacharie, 6 bya Mutuyimana Gilbert na 6 bya Nkengurutse Alain Blax.
Mu kiganiro n’Umutoza wayo, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati,"Twatwaye Shampiyona mu 2011, 2012, 2014, 2015 na 2016. Intego yacu ni ugutwara n’iy’uyu mwaka; kandi nta kabuza tuzabigeraho."
AIP Ntabanganyimana yagarutse ku gituma Ikipe abereye Umutoza itsinda agira ati,"Intsinzi tuyikesha imyitozo ihagije. Ibi byiyongera ku buhanga n’umurava by’abakinnyi bakina bafite ishyaka n’intego byo gutsinda. Tuyikesha kandi ubujyanama n’ubufasha by’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’ubwa Police Handball Club."
Tariki 27 Gicurasi uyu mwaka Police Handball Club izakina n’Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Aloyizi (Groupe Scolaire Saint Aloys); uwo mukino uzabera muri iri shuri riri mu karere ka Rwamagana; naho ku munsi ukurikira (Ku cyumweru tariki 28) izakina na ADEGI-GITUZA; uwo mukino ukaba uzabera muri iri shuri riri mu karere ka Gatsibo.
Kinyarwanda
English










