Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera, hafungiye umugabo witwa Nkende Vincent w’imyaka 45, nyuma y’aho mu nzu ye Polisi ihasanze imifuka 4 y’inyongeramusaruro yo mu bwoko bwa Urea yagenewe abahinzi –borozi.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko abaturage b’akagari ka Nyamabuye umurenge wa Shyara bari bafite amakuru ko uyu mugabo yari agiye kuzana iyi fumbire, bashyiraho irondo ryo kumufata, ahageze afite imifuka 4 kuri moto arabacika, niko kubimenyesha Polisi nayo ihita imukurikira bageze iwe koko bahasanga iyo fumbire.
Iyi fumbire ikaba yashyikirijwe abayobozi b’umurenge wa Shyara.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Senior Superintendent of Police( SSP), Bénoit Nsengiyumva yavuze ko bitemewe kurangura no gucuruza inyongeramusaruro ubusanzwe ziba zaragenewe gutera inkunga abahinzi borozi, kandi bakazihabwa ku buntu.
SSP Nsengiyuma yanashimiye abaturage b’akagari ka Nyamabuye batanze amakuru uyu mugabo agafatwa.
Kinyarwanda
English











