Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yataye muri yombi abashoferi 17 bakekwaho guha ruswa abapolisi

Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa cyatangiye ku itariki ya 29 Ugushyingo kikazarangira kuya 9 Ukuboza 2014, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza Polisi y’u Rwanda yerekanye abashoferi 17 bakekwaho guha ruswa abapolisi, bakabata muri yombi.

Aba batawe muri yombi bakaba barafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bashaka guha  ruswa abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo gukingira ikibaba amakosa atandukanye babaga bakoze arimo kuba hari abatwara imodoka zitajyanye n’icyangombwa bafite cyo gutwara ibinyabiziga, abandi bagafatwa barengeje umubare w’abagenzi ibinyabiziga batwaye byemerewe gutwara.

Umwe mu bashoferi wiyemerera ko yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri (2,000 Frw) witwa Ntacyobintwaye Innocent w’imyaka 30 yagize ati:“Nafashwe ndi mu muhanda njya i Byumba, mfatwa kubera ko nari ntendetse maze nshaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri(2,000 Frw), nibwo yahise amfata, ariko rwose bitewe n’uburyo ruswa imunga igihugu n’iterambere, ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi ko ntazongera kugaragara mu bikorwa byo gutanga ruswa no kutubahiriza amategeko.”

Undi witwa Mpagazehe Justin w’imyaka 41 we yagize ati :“Navaga Gakenke nerekeza i Kigali ngeze ku Giticyinyoni Polisi yarampagaritse  kandi nta ruhushya (Categorie) runyemerera gutwara ikinyabiziga nari ntwaye, nibwo umupolisi yamfashe muha amafaranga ibihumbi bibiri(2,000Frw) kugira ngo andeke, ahita anyambika amapingu, ariko ndasaba imbabazi sinzongera”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ari gahunda inzego za Leta zishinzwe kurwanya ruswa zihuriyeho zihaye mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko ruswa hari aho igitangwa, ko kuyirwanya bikorwa, kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati :“ Gahunda yo kurwanya ruswa ni gahunda inzego zose za leta zihuriyeho ari nayo mpamvu natwe twibanze mu gusuzuma niba nta bagitanga ruswa cyangwa abayakira. Turashaka ko abashoferi naba nyir’amamodoka bamenya ko Polisi n’izindi nzego z’igihugu zahagurukiye kurwanya ruswa”.

CSP Twahirwa yasabye ko buri wese ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa yabimenyesha Polisi, aho yagize ati:” Nta mpamvu yo kugura serivisi ufitiye uburenganzira”.

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivisi zitandukanye za Polisi n’abayifatiwemo bagahabwa ibihano, aho yavuze ko mu ngamba yafashe harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda, n’ikigo cyigisha imyitwarire y’abapolisi no gukora kinyamwuga.

CSP Twahirwa yavuze kandi ko mu rwego rwo kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda mu bihe bishize hari abapolisi bafatiwe mu bikorwa bya ruswa amadosiye ya bamwe akaba yaroherejwe mu nkiko abandi bagafatirwa ibihano na komite ngenzura myitwarire muri Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.