Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwiba imodoka muri DRC

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 3 bakekwaho kwiba imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu mujyi wa Goma wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakaza kuyigurisha mu Rwanda.

Aba bakekwaho ubu bujura bakaba ari Nzayisenga Jean de la Croix, Furaha Africa na Uwihoreye Amri, bakaba barafashwe tariki ya 14 Ugushyingo, bafatirwa mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Union Trade Center (UTC), ubwo bashakaga kugurisha iyi modoka amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo itatu n’enye (34,000,000Frw).

Nzayisenga Jean de la Croix ufite ubwenegihugu bwa Congo akaba n’umushoferi w’iyo modoka, yagambanye na Uwihoreye Amri usanzwe ari umushoferi w’imodoka ziwara abagenzi i Kigali, bemeranywa gushaka umuguzi mu mujyi wa Kigali.

Uwihoreye amaze kubona umuguzi, uyu muguzi yagize amakenga amusaba ko abanza akamuha amafoto y’iyo modoka bagurisha, arayamuha, abonye ari iy’ y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, yahise abimenyesha Polisi y’u Rwanda nayo itangira kubakurikirana.

Uyu muguzi yabwiye Uwihoreye ko yabwira Nzayisenga akayizana bakayigura nawe aje azana na mugenzi we Furaha bamaze guhura na Uwihoreye Polisi y’u Rwanda ihita ibata muri yombi.

Aba bakekwa bose baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, Nzayisenga we akavuga ko yashatse kugurisha iyi modoka kuko yari amaze guhomba ibyo yakoraga byose.

Umuvugizi wa Polisi y‘u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yashimye abaturage batanze amakuru kubera amakuru afatika batanze yatumye aba bakekwa bafatwa.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka harimo gukorana na Polisi mpuzamahanga bahanahana amakuru y’abakekwaho ibyaha.

CSP Twahirwa yasabye ko ubwo bufatanye bwakomeza kugirango habeho kurwanyiriza hamwe ibyaha mu gihugu.

Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu mujyi wa Goma Ruhanika Saul wanashyikirijwe iyo modoka, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera uko yahise ishakisha ikanabona iyo modoka.

Akaba yagize ati:”Tukimara kuyibura kuwa 5 ushize, twayishakiye mu mujyi wa Goma hose turayibura. Twahamagaye Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Rubavu tubabaza niba ntayo babonye. Badusubiza ko bagiye kureba niba yambutse mu Rwanda kandi ko niba yambutse bakora ibishoboka byose ikaboneka”.

Yakomeje agira ati:”Nta cyizere  cyo kuyibona nari mfite, ariko natangajwe kandi nshimishwa no kumva ko yabonetse mu Rwanda kandi ko Polisi y’u Rwanda yafashe abakekwaho ubu bujura. Nshimishijwe n’imikorere ya polisi y’u Rwanda”.

Ingingo za 16 na 332 zo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda zihana ubujura bw’imodoka.

Aba bose uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu gihe iperereza ryo gufata abandi 3 bakekwa muri ubu bujura bagishakishwa.