Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gicurasi, abantu 2 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge batawe muri yombi na Polisi ikorera mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Aba bagabo ni Rwandanga Jean Bosco w’imyaka 34 ukomoka mu murenge wa Kiyombe akarere ka Nyagatare wafatanywe litiro 60 za kanyanga, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karama na Muvara Peter w’imyaka 30, akaba akomoka mu murenge wa Rwimbogo akaba yafafatanywe amapaki 18 ya Chief Waragi, we akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore.
Polisi ikorera mu ntara y’iburasirazuba yatangaje ko muri iyi ntara ibiyobyabwenge biri kugabanuka, ariko ko kubirwanya biri mu ntego bihaye, ikaba yihanangiriza abantu bose babicuruza cyangwa babinywa.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese waba ufite amakuru y’ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge kuyageza ku nzego z’umutekano zimwegereye.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikunze kugaragara mu rubyiruko ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma habaho ibyaha byinshi brimo ubujura, gukubita no gukomeretsa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse abanyeshuri bamwe babikorersha bagata amashuri, abakobwa bagatwara inda zitateguwe
Kinyarwanda
English











