Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwangiza ibidukikije

Polisi y’u Rwanda ikorera mu  muri karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru yataye muri yombi abagabo 5 bakekwaho kwangiza ibidukikije.

Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, yavuze ko aba bagabo bafatanywe ibiro 500 by’ibiti bya kabaruka.

Aba bagabo bose bafashwe bakomoka mu kagari ka Cyugaro, umurenge wa Ntarama akarere ka Bugesera ni Bizimana Bosco w’imyaka 60, Havugumuremyi Alexandre w’imyaka 53, Tuyishimire Joseph w’imyaka 43, Hakizimana Alphonse w’imyaka 38, na Habinshuti Callixte w’imyaka 36.

Aba bose bakaba bafatiwe mu kagari ka Jenda umurenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi, bakaba bafashwe mu masa mbiri za mu gitondo, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superitendent of Police (CSP), Hubert Gashagaza yashimiye abaturage batanze amakuru y’ifatwa ryaba bagabo, akaba yakomeje ababwira gukomeza gukorana na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:Gutema ibiti bigomba uruhushya rutangwa n’ubuyobozi, gutema mu buryo butemewe n’amategeko bihanwa n’amategeko. Abaturage bagomba kumenya ko guema ibi biti baba bangiza ibidukije nabyo bigatera abaturage ingorane.

CSP Gashagaza  yasabye abishora mu bikorwa nk’ibi kubyirinda kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.