Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu bigo bitwara abagenzi batangije ubukangurambaga bagamije gukangurira abagenzi gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Ni ubukangurambaga bwabereye hirya no hino mu gihugu, bubera mu bigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare). Ubukangurambaga bukubiye mu butumwa bugera kuri 6 bw’ingenzi bukangurira abantu kwambara agapfukamunwa, gusiga metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya bakoranaho, gukaraba intoki kenshi no kubahiriza amasaha y’ingendo.

Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro wabereye muri gare ya Nyabugogo. Umuhango watangijwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, abayobozi muri Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, hari kandi n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi.
Aganira n’itangazamakuru, CP John Bosco kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite uburyo ikoresha ikangurira abaturarwanda kwirinda Koronavirusi ariko kuri iyi nshuro yifuje gutangira ubutumwa ahahurira abantu benshi.
CP Kabera yagize ati “Ubusanzwe twifashisha imbuga nkoranyambaga zacu ndetse tukajya no mu itangazamakuru kandi bizahoraho, ariko uyu munsi twasanze ari ngombwa ko tujya aho abantu bahurira ari benshi nko muri za Gare, ku masoko n’ahandi.”

CP Kabera yasabye abagenzi kujya babanza gusoma ubutumwa bwashyizwe ku mamodoka atwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’abashoferi bakazajya babibutsa mbere y’uko batangira urugendo.
Ati “Hari ubutumwa bugera kuri 6 turimo kubwira abaturage aribwo kwambara agapfukamunwa, gusiga metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya bakoranaho, gukaraba intoki kenshi no kubahiriza amasaha y’ingendo. Turasha ko abagenzi baje gutega imodoka bazajya babanza gusoma buriya butumwa, abashoferi nabo bakabibutsa bityo buri muntu akumva inshingano ze.”

Yakomeje avuga ko byagaragaye ko hari igihe abantu bagera aho bakirara, bamwe bakagaragaza intege nkeya ari nayo mpamvu kwigisha ari uguhozaho. CP Kabera yanavuze ko muri ubu bukangurambaga abayobozi mu nzego z’ibanze nabo bagomba kubigiramo uruhare mu kwigisha abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Ziyada. Yavuze ko nk’umuyobozi, afite uruhare mu gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Koronavirusi.
Yasabye abaturage kwirinda gukorera ku jisho ahubwo buri muntu akumva ko kwirinda COVID-19 biri mu nyungu ze, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.

Nkusi Godfrey, ni umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (RITCO). Yavuze ko nk’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi bafite inshingano zo kugenzura ko abagenzi n’abashoferi bubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kurwanya Koronavirusi.
Yagize ati “Mbere y’uko dusubukura ingendo zo gutwara abagenzi twahawe amahugurwa, tuzi ibyo umugenzi agomba kubahiriza ndetse n’ibyo umushoferi agomba kubahiriza. Umwe muri bo iyo arenze ku mabwiriza afatirwa ingamba harimo n’ibihano.”
Tariki ya 03 Kamena nibwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zerekeza mu ntara z’igihugu zasubukuwe. Iki cyemezo ariko ntikireba abagenzi bajya cyangwa bava mu karere ka Rusizi na Rubavu.
Kinyarwanda
English











