Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama ryatangije ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda mu rwego rwo kubibutsa amabwiriza yo kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima aho bakunze kwita kuri Yamaha.
Muri ubu bukangurambaga Polisi y?u Rwanda iributsa abashoferi b?imodoka, abatwara za moto, abagenzi bifashisha ibyo binyabiziga n?abanyamaguru kujya bubahiriza amatara yo ku mihanda atanga uburenganzira bwo kwambuka umuhanda ndetse n?ibindi bimenyetso biba mu mihanda.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe n?umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n?umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana.

CP Kabera yavuze ko intego z?ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano zabo.
Yagize ati? Intego z?ubu bukangurambaga ni ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza umutekano wo mu muhanda biri mu nshingano zabo kuko bagomba kwirinda ubwabo ndetse bakarinda n?abandi bawuhuriramo. Ubu bukangurambaga ntaho butandukaniye n?ubwo twakoraga buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro bwakomwe mu nkokora n?icyorezo cya COVID-19.?
CP Kabera yavuze ko hari bamwe mu batwara ibinyabiziga ubona basa nk?abize amategeko y?umuhanda bagira ngo bibonere gusa impushya bamara kuzibona bakibagirwa gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.
Ati?Hari bamwe mu bashoferi basa nk?aho bize amategeko y?umuhanda bagamije kubona uruhushya rwo gutwara gusa, bibagirwa gukoresha ayo mategeko iyo bageze mu muhanda batwaye. Hari n?abatwara batitaye ku byapa n?ibindi bimenyetso byo mu muhanda.?
Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yaburiye abakoresha umuhanda ko Polisi izakomeza ubukangurambaga n?ubwo irimo no gukomeza kongera ikoranabuhanga rijyanye na za Camera mu rwego rwo gutahura abarenga ku mabwiriza n?amategeko yo mu muhanda.
CP Kabera yibukije abanyamaguru kujya bambukira umuhanda ahabugenewe nko mu mirongo yabugenewe (Zebra Crossing), ahari amatara y?ahahurira imihanda bakajya bambuka ari uko mu itara hatsemo umuntu w?umunyamaguru uri mu ibara ry?icyatsi. Yaburiye abatwara za moto kujya bubahiriza amatara y?ahahurira imihanda kuko kutayubahiriza biri mu biteza impanuka zibasira abanyamaguru bambuka umuhanda.

ACP Mpayimana yavuze ko hari Camera zigiye kujya zihana abashoferi batubahirije amatara aba mu mahuriro y?umuhanda (Traffic Light) ari nabyo bikunze guteza umuvundo n? impanuka mu muhanda.
Kagorora Elias ni umumotari muri Kigali, yavuze ko ubusanzwe hari amabwiriza bajyaga bica. Yavuze ko hari abahagarara mu murongo ubanziriza ya mirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda ndetse n?iyo hakaga ibara ritukura ritubuza kwambuka umuhanda bamwe twahitaga twambuka, Kagorora yavuze ko ubu bukangurambaga bubibukije ko bitemewe batazongera kubikora.

Kinyarwanda
English











