Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha ibyiciro bitandukanye kwirinda inkongi z’umuriro no kugira uruhare mu kuzirwanya.
Ni ubukangurambaga bwatangiranye n'uku ukwezi k'Ugushyingo 2026, bukazabera mu turere twose tw'igihugu butangirwa mu bigo bitandukanye n'ahakunze guhurira abantu benshi mu rwego rwo kuzamura ubumenyi mu bijyanye no kuzikumira no kuzirwanya ndetse no ku bigomba gushyirwa mu nyubako mu kurushaho kunoza ingamba.
Mu hazatangirwa amahugurwa harimo amahoteli, amasoko, udukiriro, inyubako nini zigizwe n’ibice byinshi bitandukanye, inzego z’umutekano, ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, abakora irondo ry’umwuga n'abandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko intego z'ubu bukangurambaga ari uguhugura abantu benshi kugira ngo bagire ubumenyi buhagije mu gukumira no guhangana n'inkongi hifashishijwe ibikoresho bihari mu gihe Polisi itarahagera.

agize ati: “Turashaka kwagura imikoranire n'ibyiciro bitandukanye kugira ngo dufatanye kujya turwanya inkongi z’umuriro kuko ahenshi hafashwe n’inkongi usanga hari igihe amakuru atugeraho atinze, nyamara tubaye dufite abantu bari aho hafi bigishijwe gukoresha ibizimyamuriro n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya, twakabaye tuhagera hari ibyo bakoze by’ibanze.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo dushaka ko biba ibya Polisi gusa turashaka ko n’abaturage babigiramo uruhare kuko abenshi iyo umuriro bawubonye baba ba Ntibindeba, ugasanga barimo kwiruka."
"Turimo kubigisha rero kugira ngo uwirukaga ahunga ahubwo ajye yiruka ashakisha uburyo bwo kuzimya iyo nkongi akoresheje ibikoresho bafite aho hantu biturutse kubyo twabigishije.”
ACP Gatambira yavuze ko mu mahugurwa babaha kandi babereka n’ibitera inkongi bakabasaba kubikumira hashingiwe ku cyaba nyirabayazana.
Bibutsa kandi abakora umurimo wo gusudira ko bagomba kuba bafite ikizimyamuriro hafi bashobora kwifashisha mu gihe habaye inkongi.
Ati: “Bikunze kugaragara ko ibikorwa bya muntu ari byo bikunze kuba intandaro y’inkongi y’umuriro, niyo mpamvu tubasaba kwirinda igikorwa cyose bashobora gukora mu gihe nta bwirinzi bafite kikaba cyateza inkongi.”

Yasabye n'abubaka amazu y’ubucuruzi, amahoteli, udukiriro, amasoko n’ahandi hose hahurira abantu benshi mu gihe bubaka kujya bashyiramo amazi n’inzira zayo kugira ngo abe yakwifashishwa mu kuzimya kuko akenshi usanga bigorana kujya kuvoma amazi kure mu gihe andi ashize.
ACP Gatambira yongeyeho kandi ko ibizimyamuriro ari ngombwa buri gihe kugenzura ko bitarangije igihe anakangurira abubaka amazu yabo kuba babifite no gushyira ibitembo by’amazi n’ibigega by’amazi kuri izo nzu.

Ba nyir'ibikorwa by’izo nyubako, amasoko n’udukiriro kandi bagirwa inama yo kujya bubaka bagasiga inzira y’ubuhungiro abantu banyuramo mu gihe habaye inkongi, gushyira akuma mu nyubako gashobora kubamenyesha igihe habaye ikibazo mu nzira z’amashanyarazi kandi banakoresha insinga zujuje ubuziranenge.
Yasoje yibutsa abaturage kurushaho kugira uruhare mu kurwanya inkongi batanga amakuru byihuse kandi bagafatanya na Polisi ntibumve ko ariyo bireba gusa, basanga hari umuntu ukora ibishobora guteza inkongi bagatanga amakuru kugira ngo ikumirwe.

Kinyarwanda
English










