Icyumweru cy’ibikorwa bibanziriza isabukuru ya 16 ya Polisi y’u Rwanda kiratangira uyu munsi hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga burwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ibindi byaha byiganje mu gihugu.
Ibikorwa by’icyumweru cyiswe “Police Week” bizabaho hahabwa imbaraga uburyo Polisi ikorana n’abaturage, biganisha ku isabukuru yayo ku wa 16 Kamena, umunsi yashingiweho muri 2000.
Polisi y’u Rwanda yashinzwe habayeho guhuza icyari Jandarumori y’igihugu , Polisi y’amakomini ,n’abari abagenzacyaha, izo nzego uko ari eshatu zishyirwa hamwe zibyara Polisi.
Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare , umuyobozi wa community policing muri Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ngo abapolisi nk’umuco wabo ,bazafatanya n’abaturage mu bikorwarwa bitandukanye, ibi bikaba bigaragarira mu bufatanye mu kugaragaza ibyaha ndetse no kubikumira.
ACP Gatare yagize ati:” Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duhagurukire kurengera umwana” ;ibi bisobanuye ko ubukangurambaga bwose buzajya bwibanda ku murongo uvuga ku kongera inshingano zo kurengera umwana no kongera imikoranire mu gutanga serivisi no gusobanura ibyo dukora.”
Umuhango nyamukuru wo gutangiza Icyumweru cya Polisi, yasobanuye ko uzabera kuri sitasiyo ya Polisi izatoranywa muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali; aho ku rwego rw’igihugu, bizabera ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali cyiri I Remera, mu karere ka Gasabo.
Aha ACP Gatare agira ati:”Muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda izagiramo umunsi w’imurikabikorwa kubera ko mu byo dukora byose dukorera abaturage, kandi mu bizaranga iki cyumweru, harimo ubukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu rivugwa muri iki gihe, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’umutekano wo mu muhanda.”
Imyaka 16 y’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha
“Uyu munsi Polisi y’u Rwanda irizihiza ibyagezweho mu myaka 16 ishize mu gukumira no kurwanya ibyaha hagendewe ku murongo n’ubuyobozi bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
“Ibi byose nibyo byagize u Rwanda kimwe mu bihugu bitekanye ku isi, aho abaturage bumva batekanye igihe cyose, mu byo Polisi y’u Rwanda ishyize imbere kandi harimo gukomeza kubaka ubushobozi, ubufatanye n’abaturage, ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha , ubufatanye mpuzamahanga, imibereho myiza , iterambere ry’ibikorwaremezo n’ibindi.
Kinyarwanda
English










