Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yatangaje ko ku munsi wa Noheri umutekano wagenze neza

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano ku munsi mukuru wa Noheli wagenze neza muri rusange mu gihugu hose uretse impanuka nkeya zabaye zigahitana ubuzima bw’abantu babiri.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukuboza.

CP Kabera yavuze ko umutekano muri rusange wagenze neza usibye impanuka  zigera kuri 16 zabaye mu gihugu hose,  13 zabereye mu Ntara naho 3 zibera mu Mujyi wa Kigali, izo zose zikaba zarakomerekeyemo abagera kuri 32,  9  muri bo bakomereka mu buryo bukomeye 2 bitaba Imana,izi mpanuka kandi  zanangije ibikorwa remezo.

Yagize ati” Izi mpanuka inyishi zatewe n’abashoferi babiri b’imodoka zo mu bwoko bwa Ritco  na Capital bacomokoye utugabanyamuvuduko(speed governor) bituma imodoka zabo zirenza umuvuduko zirenga umuhanda ziragwa”.

Yakomeje avuga ko izindi zatewe n’abatwaye ibinyabiziga basinze bakagonga abantu bari ku muhanda n’ibiwukikije, aha akaba yatanze urugero rw’umukobwa warutwaye imodoka yasinze yavaga Remera yerekeza Kanombe wagonze imikindo ine(4).

CP Kabera akaba yakanguriye abaturage kurushaho kwishimira iminsi mikuru banarushaho kubungabunga umutekano.

Yagize ati” Iminsi mikuru ihoraho, birakwiye ko abantu barushaho kwita ku mutekano wa bo n’uwabagenzi babo birinda gutwara ibinyabiziga basinze, gucomokora utuganyamuvuduko cyane ko ibi ari ibyaha bihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga kandi ko nta kintu na kimwe giteza umutekano muke Polisi izihanganira,ari nabwo itangazamakuru ryerekwaga abajura bagera kuri batatu(3) bibye ibikoresho bitandukanye byo mu nzu birimo gaze, televisiyo ,mudasobwa n’ibindi bikoresho byikoranabuhanga byibwe mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Karuruma.

Abo bajura ni uwitwa Nsabimana Fiacre w’imyaka 26 ukomoka mu karere ka Rusizi utuye ahitwa Karuruma wibaga ibyo bikoresho na Dusabyeyezu Benjamin w’imyaka 37 wari umushoferi utwara imodoka Toyota corolla RAB 521 I wamufashaga kubitwara ndetse n’umumotari Munyaneza Eliezer w’imyaka 32 nawe wamufashaga kubitwara.

CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage kurushaho kwitwararika muri iyi minsi mikuru kuko abajura baba bakajije umurego mu bujura.

Yagize ati:”Abaturage barasabwa kudasiga amazu nta muntu n’umwe basize ku rugo kuko muri iyi minsi mikuru abajura baba bakajije umurego mu kwiba, baba bazi neza ko abantu benshi bagiye mu myidagaduro.”

Yifurije abaturage gukomeza kuryoherwa n’iminsi mikuru anabashimira ubufatanye bwa bo na Polisi mu gucunga umutekano kuko ngo n’aba bajura bafashwe kubera amakuru yatanzwe na bo.

Yasoje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda ndetse aboneraho no gusaba abayozi b’amakompanyi atwara abagenzi  kujya bakurikirana imigendere n’imyitwrire y’abashoferi babo bakoresheje ikoranabuhanga.