Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yatahuye litiro 850 za lisansi zari zibwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya mbere Gicurasi, yatahuye litiro 850 za lisansi zari  zaribwe sosiyete y’abashinwa ikora imihanda yitwa China Road and Bridge Corporation, ikaba ariyo iri kubaka umuhanda Nyamasheke- Karongi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke Superitendent of Police(SP) Jules Rutayisire, yatangaje ko abantu 2 bakekwa muri iki gikorwa cyo kwiba iyi lisansi bagishakishwa.

Supt. Rutayisire yongeyeho ko aba bagishakishwa atari abakozi b’iyi sosiyete, ariko akavuga ko bagikora iperereza ngo barebe niba hari umukozi wayo wabigizemo uruhare cyane cyane abashoferi.

Yavuze kandi ko hanatahuwe injerekani 21 zirimo ubusa zikaba zaratoraguwe mu gihuru kiri mu kagari ka Kiyoga, umurenge wa Kanjongo iyi lisansi ikaba yarasubijwe iyi sosiyete ku itariki ya 2 Gicurasi.

Athanase Bayigaba, ukuriye abashinzwe umutekano muri iyi sosiyete, yavuze ko iyi lisansi yagiye ivomwa mu modoka z’iyi sosiyete mu bihe bitandukanye.

Akaba yagize ati: “ Ntitwari tuzi neza ingano ya lisansi yibwe, ariko amakuru twari dufite ni uko yibwaga, bikaba aribyo byatumye twitabaza Polisi’’.

Yakomeje avuga ati” Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaratahuye iyi lisansi naho yari yarahishwe, kandi twizeye ko izanata muri yombi ababigizemo uruhare”.

Supt. Rutayisire nawe yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi lisansi itahurwa, akaba yanabasabye gukomeza kugira uwo mutima wo guhashya ikibi.