Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yasubije moto zari zaribwe ba nyirazo zikanahindurirwa plaque

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira, yasubije abantu batanu moto zabo zafatiwe mu bikorwa bitandukanye nyuma y’uko zibwe zikanahindurirwa nimero z’ibyapa biziranga (Plaque).

Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Aganira n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko izi moto eshanu kimwe n’izindi zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye, ziba zarahinduriwe plaque hagamijwe kuzihisha no gukwepa amakosa cyangwa ibyaha zikoreshwa.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka wa 2025 tumaze gusubiza abantu moto zibwe zigera kuri 16 inyinshi muri zo ziba zarahinduriwe nimero ziziranga mu rwego rwo kwihisha no kutamenyekana. Nimero iranga ikinyabiziga ihisha byinshi iyo bigaragara ko hari icyayihindutseho, hari abazisiga icyondo, abazihina, abahindura ibigize plaque kugira ngo ntijye igaragara neza, ugasanga bose baba bafite ibyo bashaka guhishira kuko plaque nicyo kintu cyonyine kiyigaragaza.” 

Yakomeje agira ati: “Izi ngizi zose zahinduriwe plaque kugira ngo wawundi wayibye cyangwa uwayihinduye nakora amakosa bakayishakisha ntibayibone.

Uretse moto imwe muri zo, izindi moto enye zihuriye ku kuba zari zigiye gutezwa cyamunara bikaza kugararagara ko ba nyirazo batari bazi aho ziherereye kuko bamenyeshejwe ko zigiye gutezwa cyamunara bakihutira kuzikurikirana.

ACP Rutikanga yaboneyeho kwibutsa abatazi aho ibinyabiziga byabo biherereye, kwihutira kugana Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo barebe ko bitari mu byafatiwe mu makosa atandukanye mbere y’uko bitezwa cyamunara kugira ngo babisubizwe.

Iyakaremye Steven Abdulkharim kimwe na bagenzi be basubijwe moto zabo, barashimira Polisi y’u Rwanda ku kazi gakomeye kakozwe, bakaba babashije kuzibona nyamara bari baramaze kuzizibukira.

Yagize ati: “Ntuye mu Kagari ka Mumena mu murenge wa Nyamirambo ari naho moto yanjye yibiwe. Hari ku bunani bw’umwaka ushize, saa yine z’amanywa mvuye mu Gatsata, nyiparika ku muhanda njyana ibyo nari ntwayeho mu nzu, ngarutse nsanga moto bayitwaye.

Akomeza agira ati: “Nahise nihutira kujya kuri Polisi ndabimenyekanisha. Vuba aha nagiye kubona mbona ubutumwa kuri telefone ko igiye gutezwa cyamunara mpita njya kureba mu Gatsata aho ziparitse, nza gusanga shasi yayo ihuye na moto yanjye kuko bari barayihinduriye plaque n’ibara ryayo. Ndashimira inzego z’umutekano ziri maso cyane, nsaba uwabuze moto wese kwegera Polisi kuko aho yaba iri hose izaboneka.”

Kuri uyu munsi kandi hasubijwe ba nyirazo moto 45, nazo zafatiwe mu bikorwa bya Polisi, nyuma yo kuzifatana abari bazitwaye bazitijwe bakunze kwitwa ‘abarobyi’ bikagaragara ko batari bafite uruhushya rubemerera kuzitwara (Permis de conduire) ari nacyo cyatumye zifatwa.

ACP Rutikanga yakebuye ba nyiri izo moto n’abandi bose bashobora kugwa muri uyu mutego, kwirinda gushyira moto zabo mu maboko y’abo batagiranye amasezerano  kandi ngo bagenzure neza ko bafite Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kuko uretse no kuba bazifatanwa batemerewe kuzitwara, usanga bazikoresha ibyaha birimo ubujura, gutwara magendu cyangwa ibiyobyabwenge babona bafashwe bakiruka bakazisiga.