Ku munsi wa 2 w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomereje mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena cyakomereje mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo.
Muri uwo muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye abari aho ko kuba Polisi yarabashyiriyeho ikigo nderabuzima ari mu rwego rwo gufasha abaturage kugirango bagire ubuzima bwiza bakomeze kwicungira umutekano.
Yakomeje ababwira ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye n’imyaka 14 Polisi y’u Rwanda ibayeho hari byinshi Polisi y’u Rwanda yakoze mu gushaka no kubungabunga imibereho myiza y’abanyarwanda.
Yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho bihuriranye n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, ibimaze kugerwaho mu iterambere ry’u Rwanda Polisi y’u Rwanda yabigizemo uruhare rugaragara, kuko byose bigerwaho kuko u Rwanda rufite umutekano.
IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo kumurikira umuturage utifashije wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi witwa Mukandutiye Felicité inzu irimo amazi n’amashanyarazi n’ibindi bikoresho yubakiwe na Polisi ifite agaciro ka miliyoni icyenda(9.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, anavuga ko Polisi y’u Rwanda izubakira ibandi inzu nk’izo enye (4).
Yakomeje asezeranya umurenge wa Busasamana ko Polisi y’u Rwanda izubakira inzu abashinzwe umutekano bazajya bakoreramo akazi kabo ikanabaha telephone bazajya batangiraho amakuru, ndetse ikanabaha moto bazajya bakoresha bajya muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha
Yasoje yizeza abaturage ba Nyanza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya nabo ndetse n’abanyarwanda bose ishaka icyabateza imbere kuko umutekano ujyana n’iterambere.
Polisi y’u Rwanda ikaba yanashyikirije telephone 420 abayobozi b’imidugudu, inahemba abahanzi 2 bagaragaje ibihangano byiza bivuga ibigwi bya Polisi y’u Rwanda, itorero “Icyerecyezo” ryabaye irya mbere mu mbyino na Bizumuremyi Mugabe Marcel witwaye neza mu guhimba umuvugo.
Buri wese akaba yahawe amafaranga ibihumbi Magana abiri(200.000Frw).
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Munyentwari Alphonse wari witabiriye icyo gikorwa, yashimye abaturage ba Nyanza uko bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano nayo ikabafasha kurwanya ubukene muri gahunda zitandukanye zirimo guca nyakatsi, kugira uruhare muri gahunda yagir’inka, gutera ibiti mu duce dutandukanye n’ibindi.
Yasoje asaba abaturage gukomeza gukora bakiteza imbere, no gukomeza kuba ijisho rya Polisi na bagenzi babo hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaarahisemo kwizihiriza uyu munsi mu karere ka Nyanza, anayishimira ibikorwa bamaze kugeraho nyuma y’amasezerano basinyanye na Polisi.
Umuyobozi w’aka karere yakomeje yavuze ko kuva basinyana aya masezerano ibyaha bigenda bigabanuka kuko muri 2011 byagabanutseho 20%, 2012 bigabanukaho 31% akaba yavuze ko bafite icyizere ko uyu waka bizagabanuka kurushaho cyngwa bigacika burundu.
Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kuri uyu wa gatatu tariki tariki ya 11 Kamena kikaba gikomereza mu karere ka Musanze.
Kinyarwanda
English











