Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, yashyikirije uwitwa Hatangimana Jean de Dieu, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) yatoraguwe mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko bisanzwe ko Polisi nk’urwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, itoragura amafaranga agashyikirizwa ba nyirayo, agaruka ku gishingirwaho kugira ngo hamenyekane nyirayo abashe kuyasubizwa, nyuma yo gutoragurwa hagatangwa itangazo ryo kuyarangisha.
Yagize ati: “Yatoraguwe mu masangano y’imihanda, ahazwi nko muri feux-rouges zo mu giporoso, n’umupolisi wari uri ku kazi ayageza ku biro. Hakurikiyeho gutanga itangazo, haza abantu benshi batandukanye, ariko icyashingiweho ni ukumenya umubare wayo, ahantu yayataye, inoti ziyagize n’uburyo afunzemo. Uyu rero uyasubijwe niwe twasanze agaragaza ibimenyetso bihuye n’imiterere yayo n’uko yari afunze.”
Hatangimana usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko yayataye ubwo yari agiye kugura moto nshya yo kwifashisha muri ako kazi, bikaza kurangira yisatse akayabura ubwo yari ageze aho yagombaga kuyishyurira.

Yagize ati: “Nari nturutse i Kabuga nje mu giporoso ku itariki 23 Mata, nitwaje amafaranga ibihumbi 500Frw nari ngiye kugura moto. Ngezeyo ngiye kwishyura nabaye nk’ukubiswe n’inkuba nyuma yo kwisaka ngasanga yatakaye, nkomeza no kubura amahoro, mara iminsi ntajya mu kazi.”
Yakomeje agira ati: “Hashize iminsi, murumuna wanjye yaje kumbwira ko abonye itangazo rya Polisi rirangisha amafaranga yatoraguwe mu muhanda, ampa nimero zari ziriho, nibwo naje kubahamagara barambwira ngo nzaze babisuzume, ni ko kuza uyu munsi nkaba mbashije kuyasubizwa.”
Hatangimana uvuga ko ari amafaranga yari yishyuwe ku murima yari yagurishije, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabashije kuyamusubiza mu gihe nta cyizere na gito yari akiyafitiye nk’umuntu wayataye mu muhanda ugendamo abantu benshi, asaba na buri wese kuba inyangamugayo agakora nka Polisi, haba hari utoraguye amafaranga cyangwa ikindi kintu, akabisubiza nyirabyo cyangwa akabigeza kuri Polisi y’u Rwanda..

Kinyarwanda
English









