Ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ikikorwa cyo gushyikiriza ababyeyi b’abana batarageza ku myaka y’ubukure bari bafatiwe mu tubari,mu ijoro ryakeye ryo kuwa gatanu taliki ya 08 rishyira tariki ya 09 Kanama.
Aba bana bakaba bafatiwe muri Caiman Bar iherereye mu karere ka Gasabo, n’ahazwi nko kwa Chez Venant mu karere ka Nyarugenge.
Abo bana bakaba bashyikirijwe ababyeyi babo nyuma y’impanuro zatanzwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege n’umuyobozi w’inama nkuru y’abana Zaina Nyiramatama.
Ndayisaba yabibukije ko abacuruza inzoga bafite inshingano zo kugenzura ibyangombwa by’abo binjiza mu tubari cyane cyane abo bakekaho,kuba abana,ubirengaho agakurikiranwa n’amategeko kandi ako kabari kagafungwa.
ACP Badege yasabye ababyeyi gukumira ibyaha bitaraba barinda umwana ibisindisha, no kwirinda kwinjiza abana mu tubari batari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa se ababarera bazwi n’amategeko.
Yanavuzeko guha no kwemerera umwana kujya mu tubari ari n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 219 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Umwe mu babyeyi Nyiranziza Ruth yashimiye Polisi kugikorwa cyiza cyo kurinda abana ibiyobyabwenge aho yagize ati”vino ni umukobanyi nzoga zirakubaganisha kandi ushukwa nazo ntagira ubwenge, abana,ababyeyi ndetse na ba nyir’utubari bakaba bakwiye gukangurirwa kurinda ko umwana anywa cyangwa se yishora mu biyobyabwenge”. Umwe mu bana bari aho Umwiza Yvette, yasabye imbabazi ababyeyi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko atazongera gufatirwa mu bikorwa nka biriya bigayitse kandi bitesha agaciro ahubwo ko agiye kubahiriza umuco nyarwanda na kirazira akaba intangarugero muri byose.
Kinyarwanda
English











