Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yashimiwe kuba iri mu nzego za Leta zitanga serivisi nziza

Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (Rwanda Governance Board) rwahaye igihembo cy’ishimwe  Polisi y’u Rwanda kuba iri mu nzego za Leta zitanga serivisi nziza.

Iki gihembo yagihawe ku wa 17 Nyakanga uyu mwaka ubwo uru rwego rwatangazaga ibyavuye mu isuzuma rwakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ubukangurambaga bwa Nk’uwikorera; aho inzego zose ndetse n’abantu ku giti cyabo basabwa ndetse bagashishikarizwa kunoza imitangire ya serivisi, bakorera abaturage ibyo babakeneyeho.

Ubu bukangurambaga  bwatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Anasatase Murekezi. Uwo muhango wabereye mu karere ka Karongi ku itariki 30 Werurwe uyu mwaka. 

Igihembo cyagenewe Polisi y’u Rwanda cyashyikirijwe Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa; akaba ari we wari uyihagarariye muri uwo muhango.

ACP Twahirwa yagize ati,"Polisi y’u Rwanda yahembewe gutanga serivisi nziza ishyira mu bikorwa gahunda ya Nk’uwikorera; ibi bikiyongera ku kuba igira uruhare muri ubu bukangurambaga."

Serivisi Polisi y’u Rwanda itanga harimo igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka no gutanga ibyangombwa byaryo, gukoresha ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, gutanga icyemezo cy’uko umuntu adakurikiranywe n’Ubutabera, ubutabazi  bwihutirwa (igihe cy’ibyago, ibiza n’impanuka), gusigasira ituze muri rubanda, kubungabunga umutekano mu muhanda no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

U Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2018 abanogerwa n'imitangire ya serivisi baba byibura 85%.

Abaturage bagaragaje ko bishimiye kandi bizeye Polisi y’u Rwanda ku gipimo kingana na 97.4% nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere  y’umwaka ushize yerekana ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

ACP Twahirwa yagize ati,"Isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Nk’uwikorera ryagaragaje ko Polisi y’u Rwanda iri mu nzego za Leta ziyubahiriza; ko itanga serivisi nziza. Ibi ni na byo byatumye ihabwa igihembo cy’Intwaramihigo."

Umuhango wo gushyikiriza ibihembo inzego n’abantu ku giti cyabo bahize abandi mu gutanga serivisi nziza wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, Prof. Shyaha Anastase.

Mu bahembwe harimo inzego za Leta; ari zo Polisi ibarizwamo, iz’Abikorera  barimo Ibigo na Kompanyi bikora ibikorwa by’iterambere bitandukanye; abantu ku giti cyabo barimo abayobora Ibinyamakuru n’Ibigo by’Itangazamakuru bikorera mu Rwanda na Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka; hakaza kandi Imiryango itegamiye kuri Leta na Sisiyete Sivile.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego yagize ati,"Polisi y’u Rwanda n’abandi bahembwe basabwe gukomeza gutanga  serivisi nziza no kubera abandi urugero rwiza."

Yongeyeho ko mu byo Polisi y’u Rwanda ikora, kandi izakomeza gukora kugira ngo ikomeze gutanga serivisi nziza harimo gushyiraho uburyo buhamye bwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi zayo, gukomeza guteza imbere imikoranire myiza yayo n’izindi nzego ndetse n’abaturage, no gukomeza guhugura Abapolisi kugira ngo barusheho kuba Abanyamwuga.

Yashimye Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere ku gihembo rwahaye Polisi y’u Rwanda , kandi arwizeza ubufatanye muri gahunda zitandukanye zirimo n’iyi  ya Nk’uwikorera.

Nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cy’ubukangurambaga bwa Nk’uwikorera hahise hatangizwa icyirico cyabwo cya kabiri.