Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yasabye ibigo bicunga umutekano kurushaho gukora kinyamwuga

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano yasabye abayobozi b’ibi bigo kurushaho  kunoza imikorere y’abakozi babo kugira ngo babashe  gukora kimyuga no kugirirwa icyizere n’abakiriya babo.

Ibi Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abakozi 20 bashinzwe umutekano mu kigo kizwi ku izina Delta Security Company.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare 2019 akaba arimo kubera mu mujyi wa Kigal.

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yasabaye abayobozi b’ibigo byegenga bicunga umutekano kujya barushaho guha amahugurwa abakozi babo kugira ngo nabo babashe gutanga serivisi nziza.

Yagize ati:Uko mwakira abakiriya baza babagana, uburyo mubavugisha n’uko mubasaka mugomba  kubikora kinyamwuga. Amahugurwa mugiye guhabwa azababere impamba yo kurushaho gukora neza akazi kanyu.”

Yakomeje asaba abayobozi b’ibigo bishinzwe umutekano kujya bafata  neza abakozi babo mu mibereho myiza ndetse n’ibikoresho byo mu kazi kugira ngo bibatere imbaraga zo gukora neza.

ACP Mbonyumunyi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano itazahwema gukorana n’ibigo byigega kugira ngo birusheho gukora kinyamwuga.

Ati:”Umutekano niwo shingiro ry’amajyambere ,niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kongerera ubumenyi n’ubushobozi ibigo byigenga bishinzwe umutekano. Nibakora  kinyamwuga bizarushaho guha icyizere  abanyamahanga baza gushora imari zabo mu Rwanda.”

Mugabire Jean Claude ,umuyobozi mukuru wa kampani ya Delta yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeje kubafasha kongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu gutanga amahugurwa mu bakozi babo.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu mu gukarishya ubumenyi mu bakozi bacu.Aya mahugurwa itanga  azafasha abakizi bacu kunoza imikorere yabo.”

Twumvikane Samson na Nyiranzeyimana Dativa ni bamwe mu bahawe amahugurwa, bavuze ko aya mahugurwa bayitezemo byinshi birimo nko kunoza uburyo bwo kwakira abaza babaga, gusaka ndetse no kwihugura byimbitse mu gukora kinyamwuga.

Aya  mahugurwa atangwa na Polisi y’u Rwanda arahabwa abakozi ba Delta 20, aba nabo bakazahugura bagenzi babo. Kuri ubu ikigo kigenga gishinzwe umutekano cya Delta gifite abakozi basaga 400 hirya no hino mu gihugu.