Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yasabye abamotari ba Musanze gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwo ku itariki ya 19 Nyakanga abamotari bakorera mu karere ka Musanze bibumbiye muri Koperative yabo yitwa COOTAMONO UBUMWE igizwe n’abanyamuryango barenga 1200 yishimiraga igikombe yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (Rwanda Cooperative Agency-RCA)  kubera imikorere myiza yayo, Polisi yaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abamotari bari bateraniye aho gukomeza iyo mikorere myiza, ariko bakanarushaho kurwanya ibyaha  birimo ibitera impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge no kudatwara abagenzi bapakiye kanyanga n’inzoga zitemewe hano mu Rwanda.

Ni ibirori byabereye muri Sitade Ubworoherane, byitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver wari umushyitsi mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, n’abahagarariye Ingabo na Polisi.

Bagirishya yashimiye imikorere y’aba bamotari, abasaba gukomeza gukorera mu makoperative kuko byatumye mu bamotari haba umurongo w’imikorere uhamye ndetse binacogoza akajagari.

Yaravuze ati:”Kuba mwarahawe igikombe, ni ukubera imikorere myiza yabaranze, kandi  Koperative zatumye abamotari namwe ubwanyu mubona ko hari inyungu mubifitemo kuko abantu bose bangana kandi iterambere ribagera homwese. Iyi mikorere rero ikomeze ibarange”

Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha (DCLO) mu karere ka Musanze, nawe yashimye abo bamotari, ariko anabasaba gucyaha bamwe muri bagenzi babo batubahiriza amategeko, bakanishora mu byaha bitandukanye.

Yagize ati: Muri abafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi y’u Rwanda, ariko hari bamwe muri bagenzi banyu bafatwa bapakiye ibiyobyabwenge na magendu kuri moto; abandi bakaba bafatwa bahetse ababifite. Nimuhaguruke mubagire inama nabo babivemo, kandi bagire uruhare mu kubirwanya, batungira agatoki ababikora inzego zibishinzwe.”

Yakomeje abasaba kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero zabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Aha yarababwiye ati:”Kwica amategeko agenga imirimo mukora ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa. Nimuyubahiriza muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda kandi muzaba murengeye ubuzima bwanyu ndetse n’ubw’andi bawukoresha.”

Umuyobozi wa Koperative COOTAMONO UBUMWE Rukundo Aaron, yabwiye bagenzi be ati:”N’ubwo duhawe iki gikombe kubera imikorere myiza, hari bamwe muri twe birara; bakica amategeko atugenga; cyane cyane iyo bazi ko nta mupolisi uri mu cyerekezo bari kujyamo; ibyo ni byo bivamo gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda. Twirinde gukorera ku ijisho; ahubwo twubahirize amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abo dutwaye kuri moto, ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.”

Yakomeje agira ati:”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora nta nkomyi iyi mirimo idutunze ndetse ikadutungira imiryango. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira; twirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi duha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru atuma biburizwamo.”