Trending Now

Polisi yasabye abakora irondo ry’umwuga bo muri Kicukiro na Gasabo kurushaho gukora kinyamwuga

Umutekano iyo ubungabunzwe kandi ukitabwaho na buri wese, buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we, agaharanira ko nta cyahungabanya umutekano we na bagenzi be; ni intego buri wese akwiriye kwiha.

Ibi ni ibyatangajwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Kicukiro, Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana, ubwo yagiranaga inama n’abakora irondo ry’umwuga.

Ni inama yabaye ku itariki ya 03 Kanama uyu mwaka, mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro.

Abahuguwe ni abakora irondo ry’umwuga  bagera ku 180 bo mu tugari dutatu (3) tugize Umurenge wa Nyarugunga aritwo; Kamashashi ,Nonko na Rwimbogo.

CIP Nyirandikubwimana yashimye abitabiriye inama uruhare bagira mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, abasaba ko  barushaho gukora kinyamwuga.

Yaravuze ati” Murusheho gukaza amarondo kandi mukore kinyamwuga muharanira gukumira ibyaha bitaraba, murwanye ibiyobyabwenge kuko kenshi aribyo bikunze kuba intandaro yo gukurura ibindi byaha”.

Yakomeje ababwira ko inshingano zabo atari izo gukubita no gukomeretsa cyangwa guhutaza umuturage bashinzwe kurindira umutekano.

Aha yaravuze ati”Igihe umuturage akunanije uri mu kazi kawe, agashaka ku kurwanya, igisubizo si ukumukubita. Icyo gihe uzihutire guhamagara Polisi cyangwa imodoka ishinzwe irondo ize imutware. Kirazira guhutaza umuturage ntabwo ari indangagaciro zikwiye umunyarwanda”.

CIP Nyirandikubwimana yanababwiye ko kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga bakwiye kwirinda ubusinzi no kwiyandarika ndetse no kwijandika mu biyobyabwenge.

Yaravuze ati” Ubunyangamugayo nibwo shingiro yo gukora kinyamwuga akazi ushinzwe neza. Ubusinzi iyo bwavanze n’akazi; akazi karapfa, kandi ni nabwo ntandaro ya ruswa ndetse no kudatanga amakuru ku byaha biba bikorwa n’abaturage”.

Yasoje abasaba kujya batangira amakuru ku gihe kandi vuba, bakirinda ruswa bagashyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga Uwamahoro Genevieve, yakanguriye aba banyerondo gukora neza akazi bashinzwe kandi bakajya bihutira gutanga amakuru y’abanyabyaha n’abandi batubahiriza gahunda za Leta zitandukanye.

Inama nk’iyi kandi, yanabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, ahahuguwe abasaga 165 bakorera muri uwo murenge.