Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yakoze umukwabu ifata abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe n’amategeko

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yakoze umukwabu ifata abakekwaho ibyaha bitandukanye mu bafashwe harimo abenga bakanacuruza inzoga z’inkorano z’izwi nk’ibikwangari” n’izitemewe n’amategeko mu Rwanda zizwi nka “Kanyanga”.

Uyu mukwabu wakorerwe mu murenge wa Ndera akagari ka Masoro uwitwa Nizeyimana Apollinaire w’imyaka 24 yafatanywe litiro 180 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari, Uwintwari Fidele Alias Ntare w’imyaka 19 afatanwa litiro 20 za Kanyanga naho Musabyimana Rosette w’imyaka 28 afatanwa udupfunyika 30 tw’urumogi,  ubu bakaba bafungiye kuri posite ya Polisi ya Ndera mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yashimiye bamwe mu baturage b’akarere ka Kicukiro aho yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango aba banyabyaha bafatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

SP Mbabazi yakomeje avuga ko urumogi, kanyanga n’izi nzoga z’inkorano aribyo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango  bityo asaba abaturage kureka kubinywa  no kubicuruza, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yasoje asaba n’abandi baturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.