Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yakomereje gahunda ya Gerayo Amahoro mu mashuri makuru na Kaminuza

Mugihe gahunda ya Gerayo Amahoro igeze mu cyumweru cya 43 mu byumweru 52 icyiciro cyayo cya mbere kigomba kuzamara, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Werurwe iyi gahunda yakomereje mu mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu.  Ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda, baba abatwara ibinyabiziga, ababyifashisha mu ngendo zabo  n’abanyamaguru kwirinda impanuka zo mu muhanda, aho bakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyo aricyo cyose cyateza impanuka. 

Mu mujyi wa Kigali ubu bukangurambaga bwakomereje mu ishuri rikuru rya Kigali ryigisha ibijyanye n’icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM) riherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Ni ubukangurambaga bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi aho yibukije abanyeshuri amakosa atandukanye akorerwa mu muhanda, abasaba kuyirinda no gutanga  amakuru igihe babonye abarenga ku mategeko n'amabwiriza agenga imikoreshereze y'umuhanda.

Yagize ati: "Namwe abanyeshuri hari bamwe muri mwe bakora amakosa ashobora guteza impanuka mu muhanda, hari abagenda barangariye kuri telefoni bashyize utwumvisho (Headphones) mu matwi bumva radiyo, hari abagenda bandika ubutumwa bugufi cyangwa bavugira kuri telefoni. Aya makosa yose ndetse n'andi, ashobora guteza impanuka mu muhanda." 

Yakomeje asaba aba banyeshuri kuba umusemburo wo kurwanya impanuka zo mu muhanda ndetse babona hari uyica bakaba bamukebura byaba ngombwa bagatanga amakuru. 

Ati: "Mu ngendo mukora mutwarwa n'ibinyabiziga, niba utwawe n'umumotari cyangwa umushoferi w'imodoka ukabona aragenda akora amakosa ushobora kumubwira uti sigaho, wabona atabyumva ukaba watanga amakuru kuri Polisi agakurikiranwa. Umunyamaguru nawe wabona akora amakosa ukamusobanurira uko agomba kubigenza." 

CIP Umutesi yanakomoje kuri bamwe mu bagenzi batega moto bakanga kwambara ingofero yabugenewe (Casque), abashyira igitutu ku bamotari n'abashoferi ngo bihute bakererewe n’ibindi.

Ibi biganiro byari byitabiriwe  n’abanyeshuri n’abarimu babo bagera  kuri 500. Bashimiye Polisi ku bw’inyigisho bahawe bavuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda bakanabikangurira n’abandi baturarwanda kubahiriza amategeko n'amabwiriza yo mu muhanda.

Aba banyeshuri bagaragaje ko hari amwe mu makosa basanze bajyaga bakora cyane cyane ajyanye no kurangarira kuri telefoni bari mu muhanda, basezeranya ko bagiye kwikosora ndetse bakanabikangurira n'abandi. 

Habiyaremye Eric, ni umunyeshuri wiga muri iyi kaminuza ya KIM mu  mwaka wa kabiri,  yavuze ko yungukiye byinshi ku mahugurwa n’inama bahawe na Polisi.

Yagize ati:   “Turashimira Polisi ku bw’izi nyigisho yatugeneye. Tuhungukiye byinshi bizadufasha gusigasira ubuzima bwacu n’ubw’abagenzi bacu bakoresha umuhanda twirinda amakosa yo mu muhanda."

Muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro, Polisi igenda igeza ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda mu byiciro bitandukanye by'abaturarwanda. Intego ni uko umutekano wo mu muhanda uba amahitamo ndetse ukazaba umuco w'abaturarwanda.