Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata, Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abakozi batandukanye bo mu karere ka Kicukiro ku kwirinda no kurwanya inkongi. Ni amahugurwa yabereye mu cyumba cy?inama cy?akarere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, akagali ka Rukatsa.
Aya mahugurwa azamara iminsi 3, ku munsi wa mbere yahawe abakozi 63 bakora mu nzego zitandukanye muri kano Karere barimo abakozi bunganira akarere mu by?umutekano bazwi nka DASSO bakuriye abandi ku rwego rw?imirenge, urubyiruko rw?abakorerabushake bakuriye abandi ku rwego rw?imirenge, itsinda ry?abagore n?abikorera ku giti cyabo baturutse mu Mirenge ya Kagarama, Niboyi, na Kicukiro.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n'uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe yaba ibaye.
Yagize ati: ?Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde kandi tukabereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Ikindi tubereka ni uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa. Ku bakozi bakora ahantu hahurira abantu benshi baza gusaba serivise zitandukanye tubereka uko babatabara haramutse habaye inkongi."
Nyuma y?amahugurwa hasuwe hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iyi nyubako nyuma abayobozi bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Abaturage bakaba bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro kugira ngo batabarwe byihuse.

Kinyarwanda
English










