Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo, yagiranye ikiganiro ku mutekano wo mu muhanda n’abanyeshuri barenga 100 bo ku ishuri rya ‘Destiny International’ riherereye ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kongerera abanyeshuri ubumenyi ku bijyanye n’uburyo bwo gukoresha umuhanda butekanye, kumenya no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda, n’uburyo bwo kuyobora abakoresha umuhanda no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n'amabwiriza biwugenga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa no kwirengagiza ndetse no kudakurikiza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda bikorwa n’abakoresha umuhanda.
SSP Kayigi yavuze ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kwigisha abakiri bato umutekano wo mu muhanda kubera ko kugira ubwo bumenyi hakiri kare bibaha icyizere cyo gufata ibyemezo byiza igihe cyose bawukoresha.
Yagize ati: “Abana ni bamwe mu bakunze kugira ibyago byinshi byo guhura n'impanuka zo mu muhanda, cyane cyane iyo batari kumwe n’abakuru babaherekeje. Bakeneye kwigishwa ku mutekano wo mu muhanda kenshi kugira ngo babashe kwifatira ibyemezo nyabyo kandi ku gihe, nko kumenya ngo ni ryari bagomba kwambuka umuhanda, aho bambukira n’ibyago bahura nabyo mu gihe baba bagize uburangare.”

SSP Kayigi yashishikarije abakoresha umuhanda, cyane cyane abana, kwirinda imyitwarire yabateza impanuka, igihe cyose bakagendera ibumoso bw’umuhanda aho babona imodoka zibaturuka imbere no mu kwambuka bakanyura ahabigenewe, badafatanye cyangwa ngo bakinire mu muhanda.
Umuyobozi w’Ikigo, Peter Bokanga, yashimye Polisi y'u Rwanda ku bumenyi abana bahawe, ashimangira ko imyitozongiro bakoze ari uburyo bufatika bubafashije kumva neza umutekano wo mu muhanda icyo ari cyo, bitandukanye n'amasomo yo mu ishuri.

Yavuze ati: “Nk’uko twabitekerezaga ko umutekano wo mu muhanda utigishwa n’inyigisho zo mu ishuri gusa, abana baba bakeneye kwerekwa mu bikorwa, bigahuzwa n’ibyo bize kandi bakagira uburyo bwo gukoresha ibikoresho by’ababigize umwuga. Twishimiye ko binyuze mu myitozo, abanyeshuri bacu babashije kureba, gusuzuma ibikoresho no kubikoresha bikabaha ubumenyi bufatika, bububaka kandi bazahora bibuka.”
Kimwe n’ubundi bukangurambaga bujyanye n’umutekano, ibigo by’amashuri ni bimwe mu bafatanyabikorwa Polisi y’u Rwanda ikorana nabo, mu kurushaho kugeza kure ubumenyi cyane cyane mu rubyiruko no guteza imbere ubufatanye mu kwicungira umutekano, hakumirwa impanuka, inkongi n’ibyaha bitandukanye binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.


Kinyarwanda
English










