Trending Now

Polisi yakanguriye urubyiruko rw’abayisilamu kurushaho guhashya ibiyobyabwenge

Polisi y’urwanda  ikorera mu karere ka Nyanza  ku itariki ya  6 Kanama 2018, yahaye urubyiruko rw’abayisilamu rurenga 100 ubutumwa bubashishikariza kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge bitandukanya nabyo.

Ibi biganiro bakaba barabiherewe mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Shakina Academy , aho bari bateraniye mu mahugurwa y’iminsi 9.

Babihawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyanza Assitant Inspector of Police (AIP) Joseph Tuyambaze ari kumwe na Imamu w’abayisiramu ku rwego rw’Intara y’amajyepfo Sheikh Ismail Ntawukuriryayo.

AIP Joseph Tuyambaze yakanguriye uru rubyiruko rw’Abayisilamu kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge, kandi arusaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Yababwiye ati:"Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bishora mu biyobwabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano.  Mujya mwumva Polisi yafashe abakora inzoga zitemewe, mwumva kenshi Polisi yangiza  bene izo nzoga zirimo sky blue zebra, nyirantare, kitoko n’izindi… Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zabyo, yabasabye  kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo narwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange

Sheikh Ntawukuriryayo mu butumwa bwe, yagarutse ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, aho yashimye uruhare Polisi igira mu kwigisha urubyiruko by’umwihariko urw’Abayisiramu kwicungira umutekano mu midugudu iwabo

Yabwiye uru rubyiruko rw’abanyeshuri guca ukubiri no kurushaho kurwanya ibyaha birinda ubuhezanguni, kandi bagakurikiza inama bahawe na Polisi birinda ibiyobyabwenge. Yaboneyeho kubasaba kujya batangira amakuru ku gihe y’ababikoresha no gusangiza ubumenyi bahawe  urundi rubyiruko rutabashije kwitabira aya mahugurwa.