Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Abantu bamwe bitwikira ijoro, bagacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Kubera ko baba badafite ibikoresho byabugenewe mu gukora uyu murimo, bibarinda impanuka,bamwe babiburiramo ubuzima ,abandi bakabikomerekeramo.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.
Ubu butumwa buje bukurikira impanuka yabaye mu ijoro ryo ku ya 20 Mutarama, mu karere ka Ngororero,aho Pascal Twagirayezu na Théogene Ruribikiye, bagwiriwe n’itaka, ubwo bacukuraga colta mu buryo butemerwe n’amategeko, mu kagari ka Mubuga, umurege wa Muhororo.
Twagirayezu yahise yitaba Imana naho Ruribikiye arakomereka,akaba arikuvurirwa ku bitaro bya Muhororo.Ubuyobozi bwari bwarafunze iki kirombe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba,. Supt. of Police (SP) Emmanuel Hitayezu,yagize ati,’Amabuye y’agaciro n’umutungo w’igihugu.Kuyacukura bisaba uburenganzira.Nubwo wayabona mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura.”
SP Hitayezu yakanguriye abaturage kwirinda kuyacukura mu buryo butemewe, kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, guhitana no gukomeretsa abantu,byangiza kandi ibidukikije.
Na none,abantu batanu bagwiriwe n’itaka ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu turere twa Rutsiro,Nyamasheke na Muhanga , ku itariki 19 Mutarama.
Bane muribo bitabye Imana undi arakomereka.Uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Kibogora.
Kinyarwanda
English











