Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo, bagiranye ikiganiro n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP Kigali) cyabereye ku cyicaro cy’iryo shuri, mu murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.
Iki kiganiro cyakurikiwe n’abanyeshuri basaga 400 n’abarimu babo, cyagarutse ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uruhare rw’abanyeshuri mu kubirwanya, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ndetse na bimwe mu bibazo abanyeshuri bakunze guhura nabyo mu buzima bwa buri munsi n’icyakorwa mu kubishakira umuti urambye.
Umuyobozi ushinzwe inyigisho za Politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi y’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Regis Ruzindana, yabibukije ko icyabazanye ari ukwiga gusa, abasaba kwirinda ibigare byabashora mu ngeso mbi zo gukora ibyaha nko gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko .

Yagize ati:"Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu mbere y’undi uwo ari we wese. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu cyane cyane ibiyobyabwenge nk’Urumogi n’ibindi."
SSP Ruzindana yakomeje asobanura ko ibiyobyabwenge byangiza ejo hazaza ha buri wese ubyishoyemo kandi ko ibyaha bikorwa n’ababinyoye biteza umutekano muke, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku bo babonye babinywa, babitunda n’ababicuruza kimwe n’abakora ibindi byaha aho biva bikagera.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Jean Claude Ntirenganya, yabwiye abanyeshuri ko bagomba kwirinda ababashuka babashora mu byaha, kwirinda no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwirinda gukoresha nabi imbuga-nkoranyambuga ngo bahe urwaho abazikoresha mu byaha birimo ubwambuzi bushukana n’icuruzwa ry’abantu.

Ntirenganya yaboneyeho gushishikariza abanyeshuri kugendera kure ibiyobyabwenge kuko ari intandadaro y’ubukene, gucikiriza amashuri, gufungwa n’ibindi bibi byinshi bibishamikiyeho haba ku babikoresha, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.


Kinyarwanda
English










