Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yakanguriye abana b’abanyeshuri bo muri Kamonyi uburenganzira bwabo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi kuwa kane tariki ya 30 Kamena, yakanguriye abanyeshuri 800 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Remera  Indangamirwa riherereye mu murenge wa Rukoma, guharanira, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana

Mu kiganiro umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha  (DCLO) muri ako karere Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasabye abo banyeshuri guteza imbere uburenganzira bw’umwana barwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umwana, ababwira ko ihohoterwa ribuza abana kuzagira icyo bimarira bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Akaba yaragize ati;”Ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho ingamba nyinshi zo kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana mu ngeri zitandukanye, ariko cyane cyane uburezi n’ubuzima. Niyo mpamvu namwe tubasaba kuba ba ambasaderi beza namwe mukagira uruhare mu gushyira mu bikorwa izo ngamba.”

Yakomeje ababwira ko hari ababyeyi n’abarezi bahutaza uburenganzira bw’umwana bitwaje ko barimo kubahana bya kibyeyi.
Yaravuze ati;”Amategeko abuza ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umwana. Ariko hari bamwe mu babyeyi n’abarezi rimwe na rimwe bahoza ku nkeke abana babo bakabahohotera. Ibi bituma abana bakura barihebye ku buryo badatinya kwishora mu byaha bitandukanye cyangwa ba rusahurira mu nduru bakabafatirana, bakabashora mu icuruzwa ry’abantu no mu busambanyi.”

(IP Niyongira yaranababwiye ati;”Mwebwe ubwanyu mugomba guhaguruka mugaharanira uburenganzira n’agaciro byanyu. Ibi bizagerwaho ari uko mutangiye amakuru ku gihe y’umuntu wese ubabuza uburenganzira bwanyu anabahohotera.”

Yasoje ababwira ko bimwe mu byaha bibakorerwa ari kubatuka, kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya, kubabuza kujya mu ishuri n’ibindi.

Nyuma y’ibyo biganiro umwe mu banyeshuri witwa Niyonzima Abdul yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kugira abana b’u Rwanda aho yagize ati;”Abenshi muri twe turi mu kigero cy’abana, amasomo nk’aya adufashije kumva no kumenya uburenganzira bwacu no kumenya kuburengera.”