Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, ku isaha ya saa moya n’igice, yajimije inkongi y’umuriro yari ifashe inyubako yo mu Mujyi rwagati, mu Karere ka Nyarugenge, izwi ku izina rya Makuza Peace Plazza, mu gice cyayo cyo muri etaje ya mbere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryahise ryihutira gutabara, inkongi ibasha guhagarikwa itarakwirakwira mu bindi bice bigize inyubako.
Yagize ati: “Turashishikariza abafite inyubako, abazikodesha n’abaturarwanda muri rusange, gufata ingamba zijyanye no guhangana n’inkongi, birinda uburangare bwose bushobora guteza inkongi muri izo nyubako, mu gihe zibayeho ako kanya bakihutira gutanga amakuru ku Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, kugira ngo hakumirwe ingaruka zirimo kwangirika kw’imitungo, ibikorwaremezo no kuba hari abahatakariza ubuzima.”
Umuriro wafashe amaduka atatu akorera muri iki gice cyafashwe n’inkongi, hangirika bimwe mu bikoresho byayacururizwagamo birimo ibikoresho by’amashanyarazi, amadarubindi n’amarido.
Abari bari muri iyi nyubako babashije guhungishwa ku buryo nta n’umwe wagize ikibazo, kugeza ubu hakaba hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
NIMERO ZA TELEFONE WAHAMAGARA IGIHE HABAYE INKONGI
Imirongo itishyuzwa: 111 & 112
Mu Mujyi wa Kigali: 0788311120 / 0788311335 / 0788311224
Mu Ntara y’Iburengerazuba: 0788311023
Mu Ntara y’Amajyaruguru: 0788311024
Mu Ntara y’Amajyepfo: 0788311449
Mu Ntara y’Iburasirazuba: 0788311025
INKURU BIFITANYE ISANO: