Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare runini mu kubirwanya no kubikumira biciye mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu aho
rukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda; Polisi y’u Rwanda ikaba iruha amahugurwa kugira ngo rubikore neza.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 23 z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe afatanyije n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryarwo ku rwego rw’Igihugu ushinzwe amahugurwa, Jean Bosco Mutangana bahuguye abiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara.
Mu kiganiro yagiranye na bo, SP Mutembe yabanje kubashimira uruhare bagira mu gukumira ibyaha; ariko na none abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko nko kunywa, gucuruza no gutunda ibiyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagize ati,"Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubwira abo muganira ko ibiyobyabwenge bitera umuntu ubinywa uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere; kandi ko bimutera gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ibindi."
Yabwiye kandi urwo rubyiruko ati,"Mujye mubabwira ko ibiyobyabwenge bitera igihombo gikomeye umuntu ubyishoramo kuko iyo bifashwe birangizwa; kandi ko uhamwe n’icyaha cyo kubyishoramo afungwa, akanacibwa ihazabu; bityo mubagire inama yo kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu."
SP Mutembe yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Nyuma yo kubona no gusesengura amakuru yerekeye ikintu gishobora guhungabanya umutekano; hagomba gukurikiraho kuyahanahana vuba kugira ngo inzego bireba zifatanye kugikumira."
Mutangana yasabye urwo rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu agira ati," Mukwiriye gusigasira ibyo Igihugu kimaze kugeraho, kandi muharanire icyatuma gikomeza kugira umutekano , ndetse n’icyatuma U Rwanda rukomeza gutera imbere."
Yagize kandi ati,"Bakuru bacu bitanze batizigamye kugira ngo babohore Igihugu bakwiye kutubera ikitegererezo; uyu munsi Abanyarwanda bakaba bafite uburenganzira bungana mu Rwababyaye. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha mugomba gutanga urugero rwiza muri byose. "
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha, iri Huriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake ryasinye amasezerano na Polisi y’u Rwanda agamije ubufatanye mu gukangurira Umuryango nyarwanda kubyirinda.
Kinyarwanda
English











